Byinshi wamenya utari uzi kuri FC Shkupi yasinyishije umunyarwanda Rwatubyaye Abdul #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku munsi w'ejo nibwo FC Shkupi yo muri Macedonia yasinyishije myugariro w'umunyarwanda wakiniraga ikipe Colorado Rapids muri Amerika, Rwatubyaye Abdul mu gihe cy'umwaka n'amezi 6.

Rwatubaye Abdul wari mu Rwanda guhera mu Gushyingo 2020, yamaze kugera mu Majyaruguru ya Macedonia aho yamaze gusnyira iyi kipe.

FC Shkupi ni ikipe yashinzwe muri 2012, ikaba imaze imyaka 9 ishinzwe, ibarizwa mu Majyarugura ya Macedonia ikaba ikina muri shampiyona ya Macedonian First Football League ari nayo shampiyona nkuru muri iki gihugu.

Muri iyo myaka ikaba imaze kwitabira rya Europa League inshuro 3.

FC Shkupi ntabwo yatangiye ari ikipe imwe ahubwo ni amakipe abiri yihuje, ni nyuma y'uko yari yahuye n'ikibazo cy'amikoro.

Ishingwa rya FC Shkupi

FK Sloga Jugomagnat yari yarashinzwe mu 1927, nyuma yaje kugira ikibazo cy'amikoro bitewe n'uwari umuterankunga wayo bituma muri 2005 imanuka mu cyiciro cya 2.

Umwaka w'imikino 2008-2009 ifashijwe n'abafana yaje kongera kuzamuka mu cyiciro cya mbere, ariko ntiyahiriwe kuko umwaka w'imikino wakurikiyeho (2009-2010) yo na Makedonija Gjorče Petrov zaje kwikura mu marushanwa yose ategurwa na Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Macedonia bitewe no kongera gutorwa kwa Haralampie Hadži-Risteski ku mwanya wa perezida wa federasiyo, aya makipe yahise amanurwa mu cyiciro cya kabiri nk'uko amategeko abiteganya.

Muri 2012 nibwo FK Sloga Jugomagnat yaje kwihuza na FC Albarsa maze bahita bakora ikipe ya FC Shkupi ubu ibarizwa mu mujyi wa Čair mu Majyaruguru ya Macedonia ikinira kuri Čair Stadium yakira abantu ibihumbi 6.

2012-2013 yakinnye mu cyiciro cya 3, imyaka 2 yakurikiyeho ikina mu cyiciro cya kabiri aho yazamutse mu cya mbere imaze kwegukana igikombe cya 2014-2015, kuva 2015 kugeza uyu munsi ikina mu cyiciro cya mbere.

Imaze kwitabira irushanwa rya Europa Leaue inshuro 3, 2018-2019 ubwo yarangiza ku mwanya wa 4 yaviriyemo mu ijonjora rya mbere ikuwemo na Rangers yo muri Scottish, mu rugo banganyije 0-0 bayitsindira muri Scottish 2-0.

2019-2020 bakuwemo na Pyunik yo muri Armenia, muri Macedonia batsinzwe 2-1 banganyiriza muri Armenia 3-3. 2020-21 bakinnye n'ikipe yo muri Azerbaijan yitwa Neftçi ibatsinda 2-1 mu mukino ubanza umukino wo kwishyura wagombaga kubera muri Macedonia ntiwabaye bitewe n'icyorezo cya Coronavirus.

Iyi kipe yambara ubururu iyo ikinira mu rugo, yasohoka ikambara imipira y'umweru n'amakabutura y'ubururu.

Shampiyona ikinwa n'amakipe 12, ubu bageze ku munsi wa 18 habura imikino 4 kugira ngo shampiyona irangire FC Shkupi iri ku mwanya wa 2 n'amanota 33 mu gihe Shkendija ya mbere ifite 39.

Rwatubyaye yahawe ikaze muri FC Shkupi
Rwatubyaye ubu ni umukinnyi wa FC Shkupi
Yasinye umwaka n'igice



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/byinshi-wamenya-utari-uzi-kuri-fc-shkupi-yasinyishije-umunyarwanda-rwatubyaye-abdul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)