Ibibuto bya Avoka ni umuti ukomeye n'ubwo abantu babijugunya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rubuga https://www.elle.fr/ bavuga ko byafashe igihe kinini ntawuzi ko ibibuto bya Avoka byaba bifite akamaro ku buzima bw'umuntu, nyuma biza kuvumburwa n'abahanga mu kubyaza umusaruro ibyo abantu bafata nk'ibishingwe. Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku kibuto cya avoka, basanze cyifitemo ibyitwa ‘fibres' na za ‘acides' zikenerwa mu mubiri w'umuntu, kurusha ibindi biribwa.

Ikibuto cya avoka kirinda umubiri w'umuntu kubyimbirwa, kikaba na ‘antioxydant' irinda umuntu gusaza imburagihe. Ikibuto cya avoka kandi cyongerera umubiri ubudahangarwa, ikibuto cya avoka kandi ngo ni ingenzi mu gukumira indwara z'umutima.

Kubera uko kuba ikibuto cya avoka gikungahaye ku byitwa ‘fibres' gifasha cyane abantu bakunda kugira ibibazo byo kunanirwa kwituma, cyangwa se bakituma bibagoye. Ikibuto cya avoka kandi cyongerera umuntu imbaraga mu gihe yumva ananiwe.

Ku rubuga https://www.demotivateur.fr bavuga ko 70% bya ‘acides aminés' ziboneka muri avoka muri rusange ziba ziri mu kibuto cyayo. Ni ukuvuga ko umuntu uriye avoka isanzwe, ntarye ikibuto cyayo aba abonye 30% gusa za ‘acide aminés' yagombye kuvana muri avoka.

Kuri urwo rubuga kandi bavuga ko ibibuto bya avoka bifasha mu kuvura indwara zitandukanye, bikanafasha mu kwita ku buzima bw'uruhu.

Ibibuto bya avoka byongera ubudahangarwa bw'umubiri kuko birwanya za ‘microbes' mu mubiri, ku bantu bakunda kurwara za ‘angines' gukoresha ibibuto bya avoka bibafasha gutandukana na zo burundu.

Ibibuto bya avoka bifasha imvubura zo mu muhogo (thyroïde) gukora neza, kandi no ku bantu bafite ibibazo bya ‘thyroïde', kunywa ifu y'ibibuto bya avoka mu mazi y'akazuyazi birabafasha.

Ku bantu bafite ibibazo by'uruhu, bakwifashisha ibibuto bya avoka kuko bikungahaye cyane ku byitwa 'collagène',bituma uruhu rumererwa neza kandi rugahorana itoto.

Ibibuto bya avoka kandi ngo bifasha abantu bakunze kugira ibibazo by'amara adakora neza kubera impamvu zitandukanye. Abafite ibyo bibazo ngo ntibakunda kubivuga ariko bituma bahora babangamiwe. Ibibuto bya avoka rero byabakemurira ibibazo.

Ibibuto by'avoka bifasha abantu bifuza gutwika ibinure, bityo bikanabafasha mu kugabanya ibiro mu gihe babyifuza.

Ibibuto bya avoka kandi ngo byigiramo ibyitwa ‘flavonol' birinda kanseri zimwe na zimwe. Ku bantu barwara Asima, iyo bakoresheje ibibuto bya avoka ku mafunguro yabo, birabafasha bakabona impinduka nziza.

Ibibuto bya avoka bifite akamaro gatandukanye kandi no kubitegura bikorwa mu buryo butandukanye. Gusa ku muntu wifuza kubona ibyiza byo gukoresha ibibuto bya avoka, ngo yagombye kubikoresha kanshi gashobora cyangwa se akabikoresha ku buryo buhoraho.

Uburyo bwa mbere umuntu yateguramo ibibuto bya avoka ni ukubibiza mu mazi. Uko bikorwa, ngo ni ugufata litiro imwe ugashyiramo ikibuto kimwe cya avoka, bikabira nibura mu minota icumi. Nyuma bigaterekwa ahantu bigahora, umuntu wabiteguye akaza kubinywa. Ibyo ngo ntibiryoha mu kanwa ku buryo umuntu yakumva bimuteye ipfa, ariko ngo ujya kubinywa atekereza icyo agamije ubundi akabinywa, atitaye ku kuba byifitemo akantu gasa n'agasharire.

Hari kandi no gutegura ibibuto bya avoka mu buryo bw'ifu. Uko bikorwa ni ukuvanaho igishishwa kiba gitwikiriye ikibuto cya avoka, nyuma umuntu agafata icyo kibuto cya avoka agasa n'ugisya cyangwa n'ugisena (râper), nyuma ibivuyemo akabikaranga. Iyo bimaze gukarangwa bigira ibara ritukura, ngo bikaba bishobora gushyirwa hejuru y'amafunguro umuntu yamaze gutegura agiye kurya.

Ku bantu bashaka kwifashisha ibibuto bya avoka mu kuvura uruhu, bafata ibyo bibuto byakozwemo igisa n'ifu bakabivanga n'amazi make, bigasa n'igikoma gifashe cyane, nyuma bagasiga ku ruhu ahari ikibazo, bikamaraho iminota hagati y'itanu n'icumi mbere yo kubikaraba.

Ibibuto bya avoka kandi bikoreshwa nk'umuti ku bantu barwara za rubagimpande ndetse n'abakunda kurwara umutwe cyane.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ibibuto-bya-avoka-ni-umuti-ukomeye-n-ubwo-abantu-babijugunya
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)