Harmonize yatangaje ko akeneye umukunzi nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugore we. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania yahishuye ko kuri ubu ari wenyine mu rukundo ndetse ko ategereje uwo batangirana urugendo rw'ubuzima nyuma yaho atandukaniye n'uwahoze ari umugore we,Sarah Michelotti.

Harmonize wifashishije imbuga nkoranyambaga yagize ati 'Natangiye ubuzima bwa ngenyine uyu munsi! Ku mugaragaro na @zuuh_konde, ka ndebe'. Ibi bije nyuma yo gutandukana n'umugore we w'umutariyanikazi Sarah Michelotti wamushinje kumuca inyuma kenshi no kutamwitaho nk'umugore we wamuhaye urukundo kandi akamwubaha. Nyuma y'ibi Harmonize ngo yageretseho kumubeshya ko hari umwana w'umukobwa yabyaye hanze ndetse ko afite n'impapuro z'ibizamini bya DNA byerekana ko ari uwe.

Hari mu Ukuboza 2020, ubwo uyu muhanzi yasabaga imbabazi uyu mugore we akavuga ko yatinye kumubwira ko afite umwana yabyaye hanze kugira ngo bitazana umwuka mubi mu muryango. Nyuma yaho uyu mutariyanikazi yavuze ko uyu mwana w'umukobwa Harmonize yita uwe ntaho bahuriye ari ikinyoma cyambaye ubusa ndetse yerekana ibyangombwa bya DNA bigaragaza ko ibyo avuga ari ibinyoma.



Source : https://yegob.rw/harmonize-yatangaje-ko-akeneye-umukunzi-nyuma-yo-gutandukana-nuwahoze-ari-umugore-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)