CHAN2020: Amavubi ntabashije kurenga 1/4 nyuma yo gutsindwa na Guinea. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru nibwo Amavubi yari yitezweho guhindura amateka,muri CHAN 2020 akagera muri 1/2 gusa kubw'amahirwe make iyi kipe isezerewe igitaraganya na Guinea muri 1/4 itsinzwe igitego 1-0.

Wari umukino utandukanye n'uwo u Rwanda rwaherukaga gukina mu matsinda. Kuri iyi nshuro, ikipe y'Igihugu yaranzwe n'amakosa menshi mu minota 45 ibanza, ikora 11 yavuyemo amakarita atatu y'umuhondo kuri Niyonzima Olivier, Hakizimana Muhadjiri na Sugira Ernest mu gihe Guinea yakoze ane.

Muri ayo makosa ane y'Abanya-Guinea harimo iryo ku munota wa 14 ryakozwe na Mory Kante wakiniye nabi Tuyisenge Jacques mu kibuga hagati, ahabwa ikarita itukura nyuma yo kwitabaza ikoranabuhanga ryifashishwa mu misifurire (VAR). Kapiteni w'Amavubi byagaragaraga ko yababaye cyane mu ivi, yahise asimburwa na Sugira Ernest.

Uburyo bumwe bukomeye bugana ku izamu u Rwanda rwabonye mu gice cya mbere ni umupira w'umutwe watewe na Tuyisenge Jacques, ujya hejuru mu gihe undi wahinduwe na Imanishimwe Emmanuel wafashwe neza na Moussa Camara.

Guinea yatangiranye inyota y'igitego kuva ku buryo bwo ku munota wa mbere bwabonywe na Mohamed Coumbasa, Mutsinzi Ange na Kalisa Rachid bagakiza izamu, yashoboraga gufungura amazamu ku mupira wahawe Victor Kantabadouno, awuteye yigaramye ujya hanze.

Habura iminota 10 ngo igice cya mbere kirangire, umutoza w'Amavubi, Mashami Vincent, yongeye gusabwa gukora impinduka ubwo Kalisa Rachid yavunikaga, yinjizamo Twizeyimana Martin Fabrice gusa na we nta cyo yahise ahindura ku mukino wa Guinea yasatiraga ndetse yabonye uburyo bwiza kuri Coumbasa, Mutsinzi Ange agabanyiriza umupira umuvuduko mbere y'uko ugera kuri Kwizera Olivier.

Sugira Ernest yahushije uburyo bukomeye Amavubi yabonye mu minota ya mbere y'igice cya kabiri, umupira wagaruwe nabi na Naby Camara umugezeho ari muri metero esheshatu, awutera mu izamu, ku bw'amahirwe make ufata igiti cy'izamu.

Ikipe y'Igihugu na yo yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ku ikosa Kwizera Olivier yakoreye kuri rutahizamu Yakhouba Barry inyuma gato y'urubuga rw'amahina ubwo yari asize abakinnyi b'inyuma b'Amavubi.

Kimenyi Yves wamusimbuye nyuma y'uko havuyemo Byiringiro Lague, ntiyabashije kugarura umupira watewe na Moryale Sylla, Guinea ifungura amazamu ku munota wa 58 kuri coup franc.

Niyonzima Olivier 'Seif' yagize amahirwe make ku mupira yateye mu izamu ugakubita umutambiko mbere yo gusubira mu kibuga mu gihe umunyezamu Moussa Camara yafashe mu buryo bugoranye umupira w'umutwe wakozweho na mugenzi we Abdoulaye Naby Camara.

Niyonzima Olivier yibwiraga ko yishyuriye u Rwanda mu minota y'inyongera, ariko umusifuzi wo ku ruhande agaragaza ko yashyize umupira mu izamu nyamara yari yaraririye.

Gutsinda uyu mukino bivuze ko Guinea izahura na Mali muri ½ mu mukino uzabera kuri Stade ya Japoma i Douala ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021.

Like this:

Like Loading...



Source : https://yegob.rw/chan2020-amavubi-ntabashije-kurenga-1-4-nyuma-yo-gutsindwa-na-guinea/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)