Hahishuwe impamvu idasanzwe yatumye Pierre-Emerick Aubameyang asimbuzwa igitaraganya mu mukino uheruka #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubusanzwe Pierre-Emerick Aubameyang ntabwo ajya asimbuzwa niyo ari mu bihe bibi ariko mu mukino wo kuwa Mbere yasimbujwe igitaraganya kubera ko yashakaga kujya mu bwiherero.

Muri uwo mukino, Pierre-Emerick Aubameyang yatsindiye Arsenal ibitego 2 muri 3-0 yatsinze Newcastle ahita agira ibitego 5 muri Premier League y'uyu mwaka yamugoye bikomeye.

Willian niwe wahise yinjira asimbuye Pierre-Emerick Aubameyang ku munota wa 79 nyuma y'iminota 2 gusa atsinze igitego cya 3 ku mupira yahawe na Cedric Soares.

Ubwo umukino wari urangiye,umutoza Arteta yabajijwe impamvu yihutiye gukuramo Pierre-Emerick Aubameyang kandi byarashobokaga ko atsinda ibitego 3 mu mukino.
Uyu mutoza yahise asubiza ati 'Yagize ikibazo mu nda.'

Abafana ba Arsenal bari bababajwe no gusimburwa kwa Pierre-Emerick Aubameyang ariko bahawe igisubizo nyuma y'umukino.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/hahishuwe-impamvu-idasanzwe-yatumye-pierre-emerick-aubameyang-asimbuzwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)