Gasabo: Polisi yarashe abantu babiri bari bibye Televiziyo yabahagarika bagashaka kuyirwanya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko mu rukerera ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 9 Mutarama 2021, ahagana saa Munani n'iminota 40 aribwo abapolisi bari ku irondo mu Mudugudu wa Dusenyi, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo bahuye n'abantu babiri batwaye televiziyo yo mu bwoko bwa SONY ifite pouces [inches] 32.

Abo bajura bari bitwaje ibyuma n'umupanga bahagaritswe, bahita batangira kurwanya abapolisi bashakaga kubata muri yombi, mu kurwanya inzego z'umutekano ni bwo baje kuraswa barapfa.

Abo bajura bishwe barimo Nsengiyumva Alexis w'imyaka 31 ufite ibyangombwa bigaragara ko byafatiwe mu Karere ka Bugesera, mu gihe mugenzi we umwirondoro we utamenyekanye.

Inzego zibishinzwe zahise zigera aho aba bajura barasiwe zitangira iperereza ryimbitse.

Mu butumwa ikunze gutanga, Polisi y'Igihugu ihora iburira abayoboka inzira yo kwigabiza iby'abandi biciye mu bujura ko kwiba ari ikizira.

Polisi y'u Rwanda kandi ikunze kwibutsa abafatirwa mu byaha bagashaka kuyirwanya ko bakwiye kwirinda iyo mico itari myiza ndetse bakayicikaho burundu kuko rimwe na rimwe igira ingaruka zitari ngombwa.

Mu ntangiriro z'umwaka ushize humvikanye inkuru nyinshi za Polisi irasa abajura bituma abanyarwanda benshi bamagana iri koreshwa ry'imbaraga z'umurengera mu iyubahirizwa ry'amategeko.

Muri Nzeri 2019,Umukuru w'Igihugu,Paul Kagame yabajijwe icyo atekereza ku bapolisi bakoresha imbaraga z'umurengera mu iyubahirizwa ry'amategeko ugasanga barashe nk'abantu baba imfungwa cyangwa abakekwaho ibyaha, bikaza gusobanurwa ko bageragezaga gutoroka cyangwa se ko bashatse kurwanya inzego z'umutekano nyuma yo gufatwa.

Yagize ati "Polisi yacu niba mwibuka amateka yose mu bijyanye n'inyigo zagiye zikorwa ku nzego z'igihugu icyo aricyo cyose, iyo bari kuzigereranya ndatekereza ko polisi yacu yagiye igaragazwa neza birenze izindi polisi z'ibihugu zo hafi aha na kure.'

Umukuru w'Igihugu yavuze ko nubwo izo nyigo zagiye zikorwa zikagaragaza ko Polisi y'u Rwanda yitwara neza, hari n'amakuru yabonye ko hari abapolisi bamwe bagiye barengera bakarenga ku mategeko.

Yavuze ko n'ikibazo atari uko abo bapolisi batahawe imyitozo ihagije, ahubwo ko usibye nayo, bafite n'ubushake bwo gukora inshingano zabo neza.

Ati 'Abo barenga ku mategeko mu by'ukuri bishingiye kuri bo ku giti cyabo. Ni nk'uko muri Polisi, umugoroba umwe, cyangwa se weekend imwe twabona hari abapolisi batwaye imodoka basinze cyangwa se banyoye ibiyobyabwenge, ntabwo byakwitirirwa polisi yose.'

'Icyo nshaka kuvuga kandi nizeza abaturage, ni uko narabyumvise kandi nasabye ubuyobozi bwa Polisi, ko abo bose bagaragaye mu gukoresha ingufu z'umurengera bakwiye kubiryozwa kandi bikarenga aho n'abantu bose bakabimenya.'

Perezida Kagame yakomeje avuga ko usibye kuryoza abo bapolisi ibyo bakoze, binakwiriye gukorwa n'abantu bose bakabimenya ku buryo nta wafata ikosa ryakozwe n'umupolisi umwe ngo aryitirire urwego rwose muri rusange ngo avuge ko ariko Polisi y'u Rwanda ikora.

Ati 'Ndi kubikurikirana, navuganye n'ubuyobozi bwa Polisi y'Igihugu, ndatekereza ko tugiye kubona impinduka, ntabwo izo ngufu z'umurengera zikenewe. Kabone n'iyo uwo muntu yaba ari umunyabyaha ruharwa, polisi yahawe imyitozo y'uko yitwara idakoresheje imbaraga z'umurengera.'



Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/gasabo-polisi-yarashe-abantu-babiri-bari-bibye-televiziyo-yabahagarika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)