Aba barwayi bashya biganjemo abo mu mujyi wa Kigali nk'uko bimaze iminsi bigaragara nubwo uyu mujyi wasubijwe muri gahunda ya Guma mu Rugo.
Aba bantu bashya banduye COVID-19, barimo ab'i Kigali 440, Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8, Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rulindo:1.
Muri aya masaha 24 kandi hakize abantu 180 mu gihe abapfuye ari bane barimo umugore w'imyaka 54 w'i Nyagatare n'abagabo babiri barimo uw'imyaka 60 n'uwa 61 b'i Kigali ndetse n'umugabo w'imyaka 51 w'i Muhanga.
UKWEZI.RW