CHAN 2020: Kagame yasabye ikipe y' Amavubi kuza gukinana umurava n'umutima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Paul Kagame yasabye abakinnyi b'Amavubi kuza gukinana umutima n'umurava mu mukino bari bukine na Togo, bakawutsinda. Minisitiri wa Sports n'Umuco Madamu Aurore Munyangaju Mimosa niwe wabagijeje ho ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Amavubi ari bukine n'Uduca twa Togo mu mukino uri bubere i Limbé muri Cameroun, ukaza kuba saa tatu z'ijoro(9h00 pm) ku isaha y'i Kigali.

Imikino Amavubi yakinnye yombi yarayanganyije 0-0. Umukino wa mbere yawukinnye na Uganda, uwa kabiri awukina na Marocco.

Abakurikiranira hafi imikinire y'Amavubi bibaza niba aramutse atsinzwe igitego yashobora kukigombora, bakabishingira ku ngingo y'uko akunze gukina asa n'agamije kwihagararaho gusa.

Mu mukino wo kuri uyu wa Kabiri, Amavubi arakina atari kumwe n'abakinnyi nka Bertrand Iradukunda na Eric Nsabimana bita Zidane.

Muri 2016, Perezida Kagame yigeze guha impanuro Amavubi ubwo yiteguraga gukina n'Ikipe ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mukino wa 1/4 wa CHAN.

Icyo gihe Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yabwiye abakinnyi b'u Rwanda ko igihugu cyose kibari inyuma kandi ko bagomba kwizera kandi bagakoresha ubushobozi bwabo bagatsinda Congo.

Yari yabatumiye muri Village Urugwiro abibutsa ko bagomba kumenya ko bahagarariye Abanyarwanda bose bityo bagakoresha imbaraga zabo zose baba banatsinzwe bakaba ntacyo batagize.



Source : https://impanuro.rw/2021/01/26/chan-2020-kagame-yasabye-ikipe-y-amavubi-kuza-gukinana-umurava-numutima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)