AMAFOTO Y'UMUNSI : Abapolisi bagobotse indembe yagendaga muri Kigali itabonekamo moto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe Umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, abaturage bacye basaba impushya kubera impamvu zumvikana bararuhabwa ariko kubona uburyo bwo kugenda ntibyoroshye, kuko nta moto yemerewe gutwara abagenzi ndetse nta n'imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.

Umusore wagenderaga ku mbago azamuka ku Muhima yerekeza mu mujyi wa Kigali rwagati, bigaragara ko yashakaga kugera kwa muganga ariko adafite ubundi buryo yabigenza, yagobotswe n'abapolisi bamuciyeho bakamugirira impuhwe, bakamushyira mu modoka yabo y'akazi bakamugeza kwa muganga.

Aya mafoto arashimangira uburyo abatabasha kubona imodoka zabo bwite cyangwa badafite ubushobozi bwo gutega imodoka nto zikora Taxi (Taxi Voiture) batoroherwa n'ingendo igihe bagize impamvu yumvikana ituma bagenda, kuko n'ubwo hari imodoka zashyizweho zifasha abarwayi atari buri wese zitwara. Aya mafoto kandi yongeye gushimangira uburyo Polisi y'u Rwanda iha agaciro abaturage ikanagaragaza ibikorwa by'ubumuntu muri rubanda.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/AMAFOTO-Y-UMUNSI-Abapolisi-bagobotse-indembe-yagendaga-muri-Kigali-itabonekamo-moto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)