Bashomeri bavandimwe, dore amabanga y'ingenzi mwakoresha akabafasha kubona akazi bidatinze - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hano hanze usanga umubare w'abashomeri ugenda wiyongera uko iminsi igenda yicuma. Nyamara usanga hari impamvu zirimo gusuzugura utuzi duto, kwanga gukora ibintu runaka bitewe nuko biciriritse ndetse n'izindi zituma ubushomeri bwiyongera. YEGOB muri ya gahunda yo kubagezaho ibintu by'ubwenge kandi by'ingirakamaro twifuje kubamenera amwe mu mabanga akomeye buri mushomeri wese ashobora gukoresha bikaba byamufasha kubona akazi mu gihe gito.

1. Kora ubucuti n'abantu barangije amashuri mbere yawe bageze mu kazi: Gukora ubucuti n'abantu bagutanze mu kazi niryo banga rya mbere ryo kuba wasezera ubushomeri kuko bano bantu baba bafite ubunararibonye mu kazi ndetse iyo habonetse amahirwe aziko uri inshuti ye ahita akubwira ibisabwa nawe ugakora ibizamini by'akazi.

2. Gerageza gukora ibintu byose udategereje kuzakoea ibyo wize gusa: Akenshi usanga abantu benshi baheranwa n'ubushomeri kuko banze gukora ibintu bitari mu byo bize nyamara usanga aba ari ukwiyima amahirwe kuko usanga abakire benshi hano ku isi badatunzwe n'ibyo bize mu mashuri ahubwo gushakishiriza hose byatumye bamenya ibyo bashoboye aba aribyo bakora. Nawe hora ushakisha igihe kizagera ubone ibyo ushoboye abe aribyo ukora.

3. Irememo umutima wo kwihangira umurimo: Uyu mutima wo kwihangira umurimo usanga abanyeshuri barangije amashuri makuru na za kaminuza ndetse n'abandi bashomeri muri rusange badakunze kuwugira ahubwo baba bumva bazasaba akazi bagakorera abandi nyamara ibi bisa nk'ibidashoboka ndetse ibi biri mu bituma usanga baraheze iwabo barabuze imirimo nyamara kwihangira imirimo birashoboka kandi hari benshi babikoze kuri ubu barimo gukirigita ifaranga ritubutse.

Muri make aya niyo mabanga atatu y'ingenzi yafasha buri mushomeri kuba yakwiteza imbere agatera ishoti ubushomeri yari amaranye iminsi. Hari n'izindi mpamvu turimo kubategurira tuzabagezaho mu nkuru yacu ikurikira.

 



Source : https://yegob.rw/bashomeri-bavandimwe-dore-amabanga-yingenzi-mwakoresha-akabafasha-kubona-akazi-bidatinze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)