Amerika: Gikundiro Rehema n'umugabo we umuber... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishimwe Claude umugabo wa Gikundiro Rehema, yabwiye InyaRwanda.com ko bibarutse umwana w'umukobwa bise Aviella Chloe ISHIMWE. Yavuze ko umutima we wuzuye ishimwe ku Mana, ati "Ndashimira Imana bwa mbere na mbere yo yatugiriye icyizere nanone ikaduha umugisha ukomeye nk'uyu, ndumva ntabwo twabona uko tubisobanura".

Ati "Ndashimira umugore wanjye, ajya antungura buri munsi, ubuzima bw'umunezero bwanjye nawe sinjya mbona aho mpera mbivuga ariko nshimiye Imana ko umunyamahirwe nk'uyu ikampereza ubuzima bw'abantu bameze batya badasanzwe b'imbaraga, b'ubwiza bw'Imana nk'ubu, byose ni byiza kandi byuzuye umugisha w'Imana. Sinzi uko nabivuga rwose, wumve ko mpora mbishimira Imana."


Gikundiro na Claude bibarutse ubuheta


Gikundiro hamwe n'umugabo we Claude

Claude yavuze ko umugore we ndetse n'umwana wabo bameze neza cyane. ati "Madamu ameze neza nawe ni muzima arakomeye, arishimye, twese turi mu munezero". Yavuze ko nyuma yo kwibaruka, umugore we agiye kubona umwanya uhagije wo gukorera Imana kuko byari 'byarabanje kumera nk'ibitamubohora neza kuko yabanje kugira ngo abanze yibaruke'.

Ikiganiro na Gikundiro Rehema umaze kwandika indirimbo zirenga 200 zirimo 'Ikidendezi' n'izindi zamamaye yandikiye amakorali

Ishimwe Claude nka Manager wa Gikundiro, yavuze ko igihe ari iki cyo gutambira Imana no guhesha abantu umugisha mu buryo bw'indirimbo. Gikundiro na ISHIMWE bamaze imyaka 3 baba muri Amerika. Gikundiro umwibuke mu ndirimbo ye 'Sion' n'izindi zinyuranye yandikiye amakorali zikagira ubwamamare bukomeye nka 'Ku kidendezi' ya Korali Ukuboko kw'iburyo, 'Nzirata umusaraba' ya Shalom choir n'izindi.


Gikundiro ni umugore ufite amateka akomeye mu muziki nyarwanda


Gikundiro yamaze kwibaruka ubuheta, 'Manager' we atangaza ko uyu muhanzikazi agiye kugarukana imbaraga nyinshi mu muziki



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102312/amerika-gikundiro-rehema-numugabo-we-umubereye-manager-bibarutse-ubuheta-102312.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)