Amb Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hategeka Emmanuel usanzwe ari na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) na Arabie Saoudite yatanze izi mpapuro zo guhagararira u Rwanda muri Bahrain mu muhango wabaye kuri uyu wa 10 Mutarama 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga. Azakomeza kugira icyicaro iya Abu Dhabi.

Amb Hategeka yavuze ko mu kazi ke azaharanira ko umubano w’ibihugu byombi ukomeza gutera imbere.

Ati “Ni iby’agaciro gakomeye kuri njye gushyikiriza Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Bahrain, Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zinyemeza nka Ambasaderi w’u Rwanda. Umubano wacu uzarushaho gukomera. Niteguye ubufatanye bukomeye hagamijwe inyungu z’abaturage b’ibihugu byacu bibiri kandi niteguye gusura Bahrain igihe ibijyanye n’ingendo bizaba bimaze gusubira mu buryo.”

Biteganyijwe ko nyuma yo gushyikiriza Dr Abdullatif Bin Rashid Al Zayani inyandiko zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain, azanazigeza ku Mwami w’iki gihugu, Hamad bin Isa Al Khalifa.

Mbere yo guhabwa inshingano zo kujya guhagararira u Rwanda muri ibi bihugu by’abarabu, Amb. Hategeka yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Umubano w’u Rwanda na Bahrain ugenda utera imbere, bikagaragazwa n’ibiganiro abayobozi b’ibihugu byombi bagirana. Muri Nzeri 2020 Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta yagiranye ikiganiro na mugenzi we Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani cyagarutse ku kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, Minisitiri Dr Biruta na Dr. Abdullatif bin Rashid Al-Zayani baganiriye ku bucuti n’imikoranire ihuriweho hagati y’Ubwami bwa Bahrain n’u Rwanda ndetse no kunoza umubano mu nzego zose hibandwa ku bifitiye akamaro abaturage b’impande zombi.

Bahrain iri mu bihugu byo mu Barabu biherutse gufungurirwa amarembo yo gushora imari mu bukerarugendo bw’u Rwanda aho rwahaye ikaze ba mukerarugendo, abashoramari n’abandi bashyitsi b’uburyo butandukanye baturutse mu bihugu bigize Ikigobe cya Persi (Persian Gulf). Byiyongeraho Kuwait, Oman, Qatar, Arabie Saoudite na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE).

Amb Emmanuel Hategeka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Bahrain
Amb Emmanuel Hategeka yijeje gutanga umusanzu mu gukomeza gushyigikira iterambere ry'umubano w'ibihugu byombi
Uyu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-hategeka-yatanze-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-muri-bahrain
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)