Abarwariye Coronavirus mu ngo barenga ku mabwiriza baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo kuvurira abarwaye Coronavirus mu ngo zabo hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse magingo aya abarwayi 2 800 bari kwitabwaho hifashishijwe ubu buryo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabwiye Radio Rwanda ko igihe umuntu yasanzwemo Coronavirus agasabwa kuvurirwa iwabo ariko akarenga akajya mu ruhame kandi abizi ko arwaye, aba akoze icyaha gihanirwa n’amategeko aho kuba amakosa asanzwe.

Yagize ati “Ubundi byatangiye ari uko umuntu atinya Coronavirus akavuga ati ‘nayirwaye, reka ngume aha ndebe ko nanakira’. Urumva rero mu gihe wamaze gutinyuka ku buryo wayitera n’abandi. Turagira ngo tubihanangirize babyumve, niba usanganywe Coronavirus ntujye mu bitaro, Urwego rubishinzwe rukakubwira ko ugomba kujya iwawe ukaharwarira cyangwa se ukahaguma, ntabwo ugomba kuharenga.”

Yakomeje agira ati “Turagira ngo rero tuvuge ko nta mpamvu y’uko wafatwa nk’aho washatse gutera abandi Coronavirus kugeza ubwo amategeko azagukurikirana. Urumva noneho biba byabaye icyaha ntabwo ari amakosa asanzwe cyangwa amakosa y’amande asanzwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Sabin Nsanzimana, yavuze ko hari abarwariye mu ngo usanga bahirahira bakajya hanze kandi babizi ko barwaye, avuga n’ubwo umuntu yaba yumva atarembye ariko kujya mu bandi bishobora kubakururira ibyago byo kwandura Coronavirus bishobora no kubahitana.

Yagize ati “Abantu nk’abo barahari ariko si benshi. Izo ngero twatangiye kuzibona ndetse turakorana na Polisi, abo bigaragayeho hari amategeko abahana, ariko twe nk’abantu bareba iby’ubuzima, twifuza ko umuntu wumva arwaye asabwa kuguma mu rugo. N’ubwo nta bimenyetso ashobora kugaragaza, ashobora kwanduza abantu benshi.’

Akomeza agira ati “Niba twamumenye nagume mu rugo, si umwanya wo kuduca inyuma asa nk’aho ari twe yihisha; abaganga cyangwa polisi.”

Yongeye kwibutsa abantu ko mu gihe umuntu agize uruhare mu gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, aba ari kugira uruhare mu burwayi bw’abandi bashobora no kuzitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP Kabera Jean Bosco, yaburiye abarwariye Coronavirus mu rugo barenga ku mabwiriza yo kuyirinda



source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yaburiye-abarwariye-coronavirus-mu-rugo-barenga-ku-mabwiriza-yo-kwirinda
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)