Abarimu 11 000 mu bashyizwe mu myanya badakoze ibizamini by'akazi bahawe amasezerano y'umwaka umwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu barimu bahawe amasezerano y'akazi, higanjemo abo mu mashuri abanza, bivuze ko abashyizwe mu myanya batarize uburezi mu mashuri yisumbuye ari bake.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yabwiye IGIHE ko muri rusange abarimu bashyizwe mu myanya batarize uburezi bagera ku bihumbi 11.

Yakomeje ati 'Abenshi ni abo mu mashuri abanza bashyizwe mu myanya batarize uburezi, abo rero basabwe kwiga imyaka ibiri, amasomo ajyanye n'uburezi kugira ngo bazabashe guhabwa akazi mu buryo buhoraho.'

Minisiteri y'Uburezi itangaza ko mu cyiciro kidasanzwe cyo gutanga imyanya ku barimu hagendewe ku ndangamanota [Transcripts], hatanzwe imyanya ku bagera ku bihumbi 17.

Muri rusange abo mu mashuri abanza bari batanze ibyangombwa byabo [indangamanota], bashaka guhabwa imyanya bari 27,372 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw'agateganyo [shortlisted] rw'abemerewe ari 22,358.

Abashyizwe mu myanya barize uburezi mu mashuri abanza ni 4,370 mu gihe abatarize uburezi ari 10,630.

Mu mashuri yisumbuye abari basabye gushyirwa mu myanya [abatanze ibyangombwa] ni 32,150 mu gihe abashyizwe ku rutonde rw'agateganyo ari 22,388. Abashyizwe mu nyanya barize uburezi ni 2,199 naho abatarize uburezi ni 234.

MINEDUC ivuga ko nyuma y'ishyirwa mu myanya ry'icyiciro cya gatatu hakiri indi myanya 2000 nayo igomba guhabwa abarimu vuba.

Minisitiri Twagirayezu yibukije abashyizwe mu myanya ko bahawe akazi mu bihe bidasanzwe bityo nabo basabwa kwitwara mu buryo budasanzwe by'umwihariko bakarinda abanyeshuri icyorezo nabo birinda.

Ati 'Abarimu baba bamaze gushyirwa mu myanya, icyo tubasaba ni ukubaha ikaze kubera ko binjiye mu bihe bidasanzwe, tubasaba kurinda abanyeshuri muri ibi bihe bya COVID-19, tunabasaba kwihugura kubera ko turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga. Tuzagerageza kugenda tubashakira uburyo bwo kwihugura mu ikoranabuhanga n'icyongereza.'

Yakomeje agira ati 'Abatashyizwe mu myanya turabasaba kwihangana kuko duhora dukeneye abarimu, abarimu benshi bagenda bava mu kazi, bajya gukora ibindi, igihe cyose dukenera abarimu. Ubwo tugize imyanya myinshi y'abarimu abasabye bose tuba tubafite, ababuze imyanya n'ubundi bazagenda bayibona.'

Mu bibazo byagaragaye ubwo ubu buryo bwo gushyira mu myanya abarimu hatagendewe ku gukora ibizamini by'akazi, harimo kuba barashyizwe mu turere twa kure y'aho batuye.

Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bari gushaka uburyo cyabonerwa umuti uko iminsi izagenda ishira.

Mu kiganiro Minisiteri y'Uburezi iherutse kugirana n'abanyamakuru bavuze ko abarimu bazashyirwa mu myanya bose bagomba kuba batangiye akazi bitarenze ku wa mbere tariki 18 Mutarama 2021.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi ushinzwe Amashuri y'Incuke, Abanza n'Ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard, yavuze ko hari abarimu barenga ibihumbi 11 bashyizwe mu myanya batarize uburezi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-11-000-mu-bashyizwe-mu-myanya-badakoze-ibizamini-by-akazi-bahawe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)