Karyuri yatangiye kurya ku mafaranga yo kubyi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Nzagaruka' mu buryo bw'amajwi yakozwe na Mugisha Fred Robinson (Element Eleeeeh) amashusho yayo yayobowe na  Serge Ngirishya afatanyije na Prince ariko atunganywa (edited) na 2Saint. Imibyinire irimo Jordan ni we watoje ababyinnyi aho Karyuri (Karyugahawe) agaragaramo abyina muri iyo ndirimbo.

Noheri Pacifique uri mu itsinda rya The Unit ariko akaba akoresha izina rya NP yabwiye InyaRwanda.com ko batekereje gukorana na Passy Kizito bitewe n'uko acisha make kuko basanzwe bamubona nk'umuhanzi utagoye gukorana na we. 

Ati:''Nari nsanzwe ndi umufana wa TNP ku buryo mu bitaramo byabo byose najyaga njyayo''. NP avuga ko yagejeje umushinga w'indirimbo kuri Passy Kizito kuko azi kuririmba neza cyane no kwandika niyo mpamvu bakoranye indirimbo ''Nzagaruka'' bayikoze bari muri Amerika Passy Kizito ari mu Rwanda ibintu bavuga ko byabagoye ariko bashimira Imana ko byashobotse.

Abasore bagize itsinda rya The Unit bari gukorera umuziki muri Amerika


Iri tsinda rikaba ryiteze ko iyo ndirimbo izabafungurira imiryango yo kwamamara kuko bavuga ko bafite imishinga myinshi bahishiye abakunzi b'umuziki nyarwanda. The Unit bagizwe n'abasore babiri bakora umuziki wa Hip Hop bavuka mu Karere ka Gicumbi ariko bari basanzwe bakora umuziki bageze muri Amerika biyemeza gukomeza gukorana.

Karyuri yatangiye kurya ku mafaranga yo kubyina mu ndirimbo z'abahanzi bo muri Diaspora


Karyugahawe yahiriwe n'imbuga nkoranyambaga mu 2020 akaza kuba ikimenyabose ku bw'impano yo kubyina indirimbo. Passy Kizito yabwiye InyaRwanda ko we na Manbra ukora kuri X-Large (shene ya You Tube) ari bo babonye Karyuri bwa mbere bamukoresha ikiganiro noneho abandi baboneraho kujya kumuganiriza ariko bamumurikiwe na Kizito ari kumwe na Manbra.

Kizito avuga ko bakorana cyane na Karyuri mu mishinga itandukanye irimo no kuzajya amukoresha mu mashusho y'indirimbo akabihemberwa nk'abandi babyinnyi bose. Ati:''Karyuri amafaranga yo kubyina muri Nzagaruka yarayariye kandi si hariya byarangiriye tuzakomeza dukorana no mu zindi ndirimbo kandi reka nanabonereho umwanya wo kubwira abakunda Karyuri ko ari mu myiteguro yo kujya ku ishuri''.

Passy Kizito yahuye ate na The Unit?


Avuga ko yagiye kubona akabona umuntu aramwandikiye kuri Whatsapp akamutekerereza icyo yifuza noneho bakumvikana. Yaje gusanga ari abasore bafite ikinyabupfura kandi bafite umuziki utandukanye n'uriho muri iyi minsi aho usanga abahanzi baririmba ibintu bidatanga isomo ku kiragano kizaza ahubwo bagaharanira guhaza isoko rya none. Ati:''Ni abasore bakora umuziki mwiza ufite ubutumwa kandi wumva bazi icyo gukora''.

Muri iyi minsi biragoye kubona umuhanzi uririmba indirimbo zuzuye impanuro nkuko byahoze mu myaka yo hambere ubwo amatsinda arimo TNP, Tuff Gangs, Dream Boys, n'ayandi yarimo yigarurira imitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda. Wasanganga bandika indirimbo zifite icyo zigisha abazazumva kandi koko na nubu hari abagikoresha amwe mu magambo ya za ndirimbo bashaka kunenga ibiriho ubu.

Ese Passy Kizito ubundi ahugiye mu biki?

Passy Kizito yigeze gukorana indirimbo na Butera Knowless irakundwa karahava. Nyuma nta wamenye aho yarengereye ariko yakomeje gukora arwana no kuza ku rutonde rw'ibyamamare dore ko ari umwe mu bahanzi bafite ijwi ridashidikanwaho. Ubwo yaganiraga na InyaRwanda akabazwa aho ari n'ibyo ahugiyemo, yavuze ko uyu mwaka uko byagenda kose umuziki we abamukunda bagiye kuwubona.

Yavuze ko atagihangira isoko ryo mu Rwanda ahubwo ari kwagura umuziki we dore ko asobanura ko imbuga nkoranyambaga zabyoroheje. Ati:''Uyu mwaka namaze gusoza album yange ya mbere izaba ijya hanze mu mpera cyangwa se hagati mu mwaka wa 2021, ariko nzagenda nsohora indirimbo abakunzi bange ntibazagira irungu''.

Umwaka wa 2020 benshi bawuvumira ku gahera. Passy Kizito na we avuga ko wabaye umwaka mubi ku buryo utamuhiriye ariko yizeye ko umwaka wa 2021 azakora ibishoboka byose akagaruka mu ruhando rwo kwandikisha izina rye mu yandi yamaze kwamamara.

Imyandikire y'indirimbo zo muri iyi minsi ntivugwaho rumwe

Passy Kizito yakuriye mu kiragano cyakoraga indirimbo zigakundwa n'abakiri bato, abakuze n'abo mu rungano. Urugero yavuze ko abanyarwanda bakunze Tough Gangs kandi yandikaga indirimbo zirimo ubutumwa, Tom Close yarakunzwe kandi yaririmbaga ubuzima bwariho n'ubuzaza none ubu Passy Kizito asanga abahanzi bakwiriye gutekereza kabiri mbere yo gusohora indirimbo. 

Guhitamo isoko ririho ariko bakazasaza bicuza cyangwa se gukora umuziki ufite akamaro umuryango nyarwanda dore avuga ko ubu abahanzi benshi bakora umuziki bafite abana bandi bazubaka ku buryo bakwiriye guhanga batekereza ku bazabakomokaho. Indirimbo 'Nzagaruka' ya The Unity na Passy Kizito igaruka ku umusore uba ukora amanywa n'ijoro kugirango agerageze gushimisha umukunzi we.

Reba indirimbo ya mbere Karyuri agaragayemo abyina mbere yo gutangira amasomo

">




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102276/karyuri-yatangiye-kurya-ku-mafaranga-yo-kubyina-mu-ndirimbo-yitsinda-ryo-muri-amerika-na-p-102276.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)