Abantu bane bafashwe bakekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu bane bafashwe bakekwaho kwiba no kwangiza ibikorwaremezo by'amashanyarazi

Umwe mu bakekwa asanzwe akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, yabwiye itangazamakuru ko umugenzi yamuteze bahuriye mu Murenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo maze amusaba kumujyana i Nyabugogo .

Gusa ngo mbere y'uko bagerayo, yanyuze ahantu ahafata ibyuma ari nabwo baje gufatwa.

Ati 'Umugenzi yaranteze arambwira ngo tujye Nyabugogo, muca amafaranga igihumbi, arangije ngo twigire imbere gato mfate akantu tugende, tuhageze arazamuka ajya kukazana.'

Yakomeje agira ati 'Inyuma yanjye hari umuturanyi wanjye, mu gihe ataraza mbona uwo muturanyi amanuka aza mu kazi, wa wundi ahita aza mbona azanye ibyuma. Wa muturanyi arangije aravuga ngo dore ibi ni bya byuma by'amapoto tujya twibwa, ahita abikubita hasi ariruka.'

Undi usanzwe ugura akanacuruza ibyuma bishaje ahitwa Kiruhura, yavuze ko yafashwe ubwo yari mu kazi, ahamagawe n'umuntu wari usanzwe ubicuruza, amusaba kumuha 50.000 Frw ariko we amwemerera 10.000 Frw mu gihe bagiciririkanya bahita bafatwa.

Ati 'Navuye mu rugo ari nka saa mbili nza ku kazi, ndafungura, nkimara gufungura hari umugabo wari kumwe n'umukarani, arampamagara ndamanuka, ambwira ko hari umuntu ufite ibyuma Nyabugogo, ansaba kujya kubigura.'

Akomeza agira ati 'Turatambikana tuza Nyabugogo, noneho turumvikana n'uwo muntu, anca 50.000 Frw, mwemerera ko muha 10.000 Frw noneho bahita badufata.'

Mu byuma byafashwe harimo ibisanzwe bikoreshwa mu gukwirakwiza umuyoboro mugari w'amashanyarazi (amapoto), amaburo abifunga ndetse n'ibiyafunga (pince).

Umuyobozi ushinzwe kurwanya iyangizwa ry'ibikorwa by'amashanyarazi muri sosiyete y'ingufu, REG, Nkubito Stanley, yavuze ko atari ubwa mbere hagaragaye abantu bangiza ibikorwa by'amashanyarazi ndetse ko nyuma yo kubona birushijeho kuba byinshi, REG yitabaje Polisi ngo ibafashe kubirwanya.

Nkubito yavuze ko buri mwaka bakira ibibazo nk'ibi bigera kuri 50, ndetse ko hari nubwo byiyongera.

Ati 'By'umwihariko uyu mwaka byarushijeho kwiyongera kuko mu cyumweru kimwe gusa duhura n'ibibazo bigera ku icumi'.

Yongeyeho ko mu rwego rwo kubirwanya, bashyizeho amatsinda ndetse banashoramo amafaranga yo gushakisha abagira uruhare mu kwangiza ibikorwa by'amashanyarazi.

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yasabye abantu kureka ubunebwe butuma bajya mu bujura, ahubwo bagashaka imirimo bagakora.

Ati 'Nta muturage wagakwiye gufatirwa muri ibi bikorwa, ni babyirinde, ni bakore akazi karahari. Bahimbe imirimo cyangwa se basabe akazi ariko niba udafite akazi ukagerekaho akazi ko kwiba ntabwo byemewe'.

Aba nibaramuka bahamijwe ibi byaha, bazahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu n'irindwi ndetse n'ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-bane-bafashwe-bakekwaho-kwiba-no-kwangiza-ibikorwaremezo-by

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)