Ku Cyumweru nibwo Biden yavunitse ubwo yari ari gukina n'imbwa ye, abaganga bahise bavuga ko yagize ikibazo mu kabombambare ndetse ko azamara iminsi yambara urukweto rumufasha kugorora aho yavunitse.
Dr Kevin O'Connor uvura Joe Biden yagize ati 'Ibizamini byakozwe ntabwo byerekanye imvune neza, ariko byerekanye ko hakenewe irindi suzuma ryimbitse, nyuma yo kuhafotora hose, byerekanye ko yavunitse hagati mu kabombabare, bikaba bizamusaba kumara ibyumweru byinshi yambaye inkweto imufasha kugira ngo habashe gusubirana.'
Kuri uyu wa Kabiri, yagaragaye bwa mbere mu ruhame yambaye urukweto rufasha abafite ikibazo cy'imvune ubwo yari avuye mu gikorwa cyaberaga muri The Queen Theater i Wilmington mu Mujyi wa Delaware aho atuye.
We n'itsinda rye rishinzwe ibijyanye n'ubukungu bari muri icyo gikorwa bari kuganira ku ngamba zakwifashishwa mu kuzahura ubukungu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwashegeshwe n'icyorezo cya Coronavirus.