Urupfu rwanjye ndarubona ruri vuba - Wema Sepetu watangaje amagambo ateye ubwoba #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyampinga wa Tanzania wa 2006, Wema Sepetu yasabye amasengesho abakunzi be kuko ari mu bihe bya nyuma bitewe n'uburwayi bw'ibihaha bumumereye nabi.

Uyu mukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania, aganira na Global Publishers, yavuze ko arwaye ameze nabi ndetse ko urupfu rwe arubona hafi ye.

Yagize ati"abantu bashobora kugira ngo ndabeshya ariko reka mbabwize ukuri uko meze, ndababara cyane, nabonye uburyo urupfu rwari hafi yanjye kuko nananiwe guhumeka kugeza aho nabonye ngiye gupfa, amahirwe make abantu bari bazi ko ndimo kubeshya ariko narababaraga cyane."

Nakira azafata umwanya wo kujya gushimira Imana kuko yamukuye ku muryango w'urupfu.

Ati"ndabona ari ryo herezo ryanjye ku Isi, niyo mpamvu nashyize ifoto ku rukuta rwa Instagram kugira ngo nihagira ikiba abantu bazamenye ko narimo mbabara."

Aherutse gushyira ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram aryamye iherekezwa n'amagambo agira ati"ndababara, ndababara, ndababara."

Uyu mukobwa wamenyekanye cyane mu rukundo na Diamond, yasabye abakunzi kumusengera kugira ngo azakire vuba atazicwa n'iyi ndwara y'ibihaha imwe mu ndwara zihitana abantu benshi.

Ifoto Wema yasangije abakunzi be ababwira ko ababara cyane
Wema yavuze ko ari mu bihe bye bya nyuma



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/urupfu-rwanjye-ndarubona-ruri-vuba-wema-sepetu-watangaje-amagambo-ateye-ubwoba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)