Umukobwa uvuga ko ari uwa Sgt. Robert avuga uko Se yamufashe ku ngufu. Byagenze gute?? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukobwa uvuga ko ari uwa Sgt. Maj. Kabera Robert uzwi nka Sgt. Robert mu muziki aravuga uko Se umubyara yamufashe ku ngufu kuwa 12 Ugushyingo 2020 mu masaha y'igicuku.

Ikinyamakuru Virunga Post abatari bake batahwemye kuvuga ko cyibasira abarwanya ubutegetsi bw'u Rwanda, ni cyo cyatangaje ukuvugana n'uyu uvuga ko ari umukobwa wa Sgt. Robert watorokeye muri Uganda, mu nkuru yacyo yo kuwa 1 Ukuboza 2020.

Virunga Post ivuga ko uyu mukobwa cyahaye izina ry'Uwera (nticyari gutangaza amazina ye bwite), avuga ko umunsi yafashweho ku ngufu wari umunsi usanzwe nk'iyindi ndetse ko yazindutse ajya ku ishuri, agarutse gufata amafunguro ya saa sita, mukase akamubwira ko agiye kujyana umwana mu Mutara bityo ubwo yagarukaga avuye ku ishuri, yasanze undi adahari.

Ngo Se yamuvugishije mu gicuku kuri telefoni y'abaturanyi. 'Umuturanyi yarakomanze ngo papa aranshaka. Ubwo twavuganaga yari ahantu hari urusaku. Yari mu kabari. Yarambwiye ngo njyane musaza wanjye mu cyumba cyanjye [ ubusanzwe yararaga muri saro] ngo njye ndarara mu cye.'

Sgt. Kabera ngo yageze mu rugo saa munani, asanga umukobwa we aramutegereje. Yafashije Se kugera mu cyumba ariko ngo ubwo yari agiye gusubira aho arara, se aramuhamagara. Ati ' Nicaye ku buriri. Atangira kunkuramo amasogisi maremare nari nambaye.'

Ashatse kumubuza, yaramubabije ati ' Hano papa ni nde? Ninde utanga amategeko hano? Wowe cyangwa Njyewe?' Undi arasubiza ati ' Ni wowe'.

Yamutegetse kuryamana ku buriri, umukobwa amwibutsa ko buri wese arara ukwe, undi yahise amurakarira amuryamisha ku ngufu aramusambanya. Ngo yavugije induru ariko ntibyagira icyo bitanga kuko musaza we utari umeze neza, atamwumvise.

Kabera ubwo yari amaze gukora ibyo, uyu mukobwa avuga ko Se yahise afata umupanga wari munsi y'uburiri amwirukaho ariko aramureka ajya mu cyumba cyarimo musaza we. Ni mu gihe ngo yagendaga avuga ngo agiye kwiyahura.

Uyu mukobwa avuga ko ngo bugicya, inkoko yariyo ngoma, ahita ajya kwa nyinawabo aho yajyanwe kuri Isange One Stop Center ngo apimwe.

Ubu buhamya bivugwa ko ari ubw'umukobwa wa Sgt. Robert butangajwe nyuma y'aho uyu mugabo yaganiriye na Daily Monitor akavuga ko ibirego by'uko yaba yarafashe umwana we ku ngufu ari ibinyoma.

Sgt. Robert yavuze ko habayeho ukutumvikana hagati ye na Leta y'u Rwanda bitewe no kuvugana n'umuryango wa Gen. Rwigema. Ibyo yatangaje nta rwego bireba mu Rwanda rwagize icyo rubitangazaho.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/05/umukobwa-uvuga-ko-ari-uwa-sgt-robert-avuga-uko-se-yamufashe-ku-ngufu-byagenze-gute/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)