Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports mu gihirahiro, ibya Ndanda bikomeje kuba urujijo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iby'umutoza w'abanyezamu ba Kiyovu Sports akaba na Technical Director w'iyi kipe, Ndizeye Aime Desire 'Ndanda', bikomeje kuba urujijo ni nyuma y'uko kugeza ubu ubuyobozi bw'iyi bwamuhaye uruhushya akaba ataragaruka ndetse bakaba batazi neza niba azagaruka mu kazi.

Mu Kwakira 2020, ni bwo Ndanda yatangajwe mu batoza ba Kiyovu Sports bazayifasha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.

Mu ntangiriro z'Ugushyingo 2020, uyu mutoza yasubiye muri Ethiopia aho yabaga ari n'aho umuryango we uri, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamuhaye uruhushya agiye kwimura umuryango we kugira ngo akore akazi atuje.

Kugeza uyu munsi, Ndanda byari byitezwe ko azahita agaruka ntaraza ndetse ntibinazwi igihe azagarukira.

Mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru ISIMBI, umuyobozi wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko Ndanda yagiye ahawe uruhushaya ariko yagezeyo agahura n'ibibazo.

Ati'Ndanda twamuhaye uruhushya ashaka kujya kwimura umuryango we akareba uko yaza hano agakora atuje, yari atuye muri Ethiopia ariko afite n'umuryango muri Senegal akabanza akawohereza muri Senegal ukazava muri Senegal umusanga hano mu Rwanda, amaze kugerayo yaratinze ariko aza kutubwira ko umugore we yamaze kugera muri Senegal atwoherereza n'amatike ye.'

Inzu bakodeshaga yaje kuba inkomyi yo kugira ngo Ndanda adahita agaruka biba ngombwa ko n'umugore we agaruka muri Ethiopia.

Ati' Bwa kabiri yatubwiye ko ategereje uwo asigira inzu yakodeshaga kuko nyirayo aba mu gace karimo intambara, twamusabye ko umugore we yagaruka muri Ethiopia akaba ari we usigara akazayitanga, nibyo koko umugore yaje gusubira muri Ethiopia, ariko igihe Ndanda yagombaga kuza ntiyaje.'

Yaje kurwara ibicurane atinya kujya kwipimisha Corona, abasaba kuba bashatse undi mutoza ngo abanze akire neza, aho yabasabye kumuha icyumweru kimwe.

Yagize ati'yaje kutubwira ko yarwaye ibicurane atinya kujya kwipimisha Corona kuko ngo iyo ajyayo arwaye ibicurane bari guhita bamubwira ko yanduye Corona, adusaba ko yabanza agakira ibicurane akabona kujya kwipimisha, ibyo byose rero byarabaye ariko aratubwira ngo mwaba mushatse undi waba utoza abanyezamu mu gihe mukintegereje njye nkabanza nkakira nkaza.'

'Ntawo turi mu mutima we ataje twazana n'abandi ariko nta mwanzuro turabifataho, yaduhaye icyumweru kimwe ngo abanze akire neza, kikaba kizarangira ku wa Mbere w'icyumweru gitaha. Nta kintu byaduhungabanyijeho uburyo twitegura shampiyona, tumeze neza.'

Ndanda akaba yaragombaga kuza mu mpera z'icyumweru gishize ari bwo yasabye ko bamuha icyumweru kimwe akabanza agakira neza. Ubu abanyezamu b'iyi kipe batozwa na Rashid watozaga abanyezamu b'iyi kipe umwaka ushize w'imikino.

Kiyovu Sports izatangira shampiyona ku wa Gatanu isura Mukura VS, ni umukino uzabera i Huye.

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal(ibumoso) avuga ko bagitegereje Ndanda(iburyo) n'ubwo batazi igihe azazira
Ndanda yasabye ko bamuha icyumweru kimwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubuyobozi-bwa-kiyovu-sports-mu-gihirahiro-ibya-ndanda-bikomeje-kuba-urujijo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)