Uburanga bwa Miss Uwicyeza Pamella wigaruriye umutima w'umuhanzi The Ben #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahari umwotsi haba hari n'umuriro. Umunyarwanda yabivuze neza ngo nta wutwika inzu ngo ahishe umwotsi, n'ubwo umuhanzi The Ben na Uwicyeza Pamella baterura ngo bashyire hanze ukuri ku by'urukundo rwabo, ibimenyetso bigaragaza ko aba bombi bari mu munyenga w'urukundo.

Uwicyeza Pamella, umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Nyampinga w'u Rwanda 2019, urukundo rwe na The Ben rumaze igihe ruvugwa mu itangazamakuru, ndetse yakunze kugenda aca amarenga y'uko ari mu rukundo n'uyu muhanzi bitewe n'amagambo yagendaga atangaza ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa impande zombi ntizibyemera.

Ubwo The Ben yizihizaga isabukuru ku wa 9 Mutarama 2020, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Uwicyeza Pamella yagize ati"Uri umunyamutima mwiza, ugira urukundo, uri uwo kwizerwa ndetse umutima wawe ni munini kukurusha. Imana ihe umugisha undi mwaka wawe."

Uyu mukobwa kandi aherutse gushyira ifoto hanze ari kumwe na The Ben iherekezwa n'amagambo agira ati 'Mine', bivuze ngo 'uwanjye'.

Ibi byose byasembuwe n'amashusho The Ben aherutse gushyira hanze mu mpera z'icyumweru gishize ari kumwe n'uyu mukobwa ubona ko bishimye bari mu munyenga w'urukundo, bivugwa bari mu gihugu cya Tanzania ari ho bagiye kuryohereza.

Uwicyeza Pamella wahogoje umuhanzi The Ben
Imiterere ye ntacyo wagaya
Araseka amasa.......
Yakunze guca amarenga y'urukundo afitiye The Ben
Ubwiza bwe ni kimwe mu byakuruye The Ben
The Ben na Pamella bari bamaze neza mu mpera z'icyumweru gishize



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/uburanga-bwa-miss-uwicyeza-pamella-wigaruriye-umutima-w-umuhanzi-the-ben

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)