Uyu munsi APR FC irakina na Gor Mahia umukino wo kwishyura w'ijonjora ry'ibanze rya CAF Champions League, ni umukino byitezwe ko Adil Mohammed wa APR FC ashobora gukora impinduka muri 11 bakinnye umukino ubanza i Kigali aho iyi kipe yatsinze Gor 2-1.
Umukino ubanza umutoza yari yahisemo gutangira akina sisiteme ya ba myugariro 3, abakina hagati 5 n'abataha izamu 2(3-5-2).
Yari yabanjemo Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Prince Buregeya, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick na Danny Usengimana.
Mu gice cya kabiri yaje guhindura akuramo myugariro umwe(Prince) ashyiramo Lague akina sisiteme isanze ya 4-4-2, umukino warangiye atsinze 2-1.
Nyuma y'uyu mukino yatangaje ko impamvu bashyizemo umubare mwinshi w'abugarira ari uko batari bazi uko iyi kipe ikina.
Iyi kipe isabwa kunganya mu mukino wo kwishyura uba uyu munsi saa 15h z'i Kigali kuri Nyayo National Stadium muri Kenya, byitezwe ko umutoza ashobora kuza gukora impinduka nk'eshatu muri 11 babanjemo mu mukino uheruka.
Buregeya Prince, Bukuru Christophe na Danny Usengimana bashobora kuva muri 11 maze Byiringiro Lague, Jacques Tuyisenge na Ruboneka Jean Bosco bakabanzamo.
11 ashobora kwifashisha
Umunyezamu: Rwabugiri Umar
Ba myugariro: Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Ruboneka Jean Bosco na Manishimwe Djabel
Ba rutahizamu}: Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Jacques Tuyisenge