Ibi byumba by’amashuri n’ubwiherero byubatswe ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kaboza, aho byuzuye bitwaye asaga miliyoni 100Frw. Byubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi n’ubufatanye bw’abaturage.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ukuboza 2020 nibwo Akarere ka Rusizi katashye ibi ibikorwa remezo byubatse mu Murenge wa Gitambi, Akagari ka Cyingwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Ephrem Kayumba, yavuze ko gutaha ibi byumba by’amashuri ari intambwe nziza nubwo ngo habayeho imbogamizi zatumye bituzurira ku gihe.
Ati “Twakomwe mu nkokora n’ibintu bibiri, icya mbere hari aho byagoranaga kugezayo ibikoresho kubera ibihe by’imvura. Hari nk’aho imodoka yamaraga iminsi itatu mu nzira kubera ubunyereri.”
“Ikindi ni ibikoresho, twari turi kubaka ariko n’abandi bubaka bituma tubura ibikoresho ahanini bijyanye n’ibyuma bikoreshwa, ibyuma byo gukora inzugi, n’ibirahure byo gukinga, ariko noneho turi kubasha kubigeza ku bigo by’amashuri, gusa iyo urebye usanga imbaho nazo ziri kutubera imbogamizi.”
Yakomeje avuga ko Akarere gafite gahunda yo gutaha ku mugaragaro ibindi byumba bisaga 200 byubatswe mu mirenge itandukanye mbere y’uko uyu mwaka urangira kuko imirimo yo kubaka yarangiye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitambi, Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko ibi byumba by’amashuri bishya bigiye gufasha abanyeshuri mu myigire yabo.
Ati “Hari ubucucike bwinshi kandi hari n’ibyumba bishaje, ariko ubu abana bagiye kwiga bisanzuye. Bizabafasha gukurikira kandi byongere imitsindire yabo.”
Ibyumba by’amashuri 754 biri kubakwa mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi bigizwe n’ibyumba bitageretse 660, n’ibigeretse rimwe (G-1) 88 n’ubwiherero 1067 muri byo hamaze kuzura ibigera kuri 210.
Muri Kamena uyu mwaka hirya no hino mu gihugu hatangijwe iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932, bigamije gufasha kugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo ndende zikorwa n’abanyeshuri hamwe na hamwe. Byubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, abaturage bagatanga umuganda.
source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-hatashywe-ibyumba-by-amashuri-10-n-ubwiherero-12-byuzuye-bitwaye-asaga