RURA yahawe umuyobozi mushya nyuma y'imikorere itaranyuze abanturage #rwanda #RwOT

webrwanda
0

RURA yayoborwaga na Lt Col Patrick Nyirishema guhera muri Nyakanga 2014, yari imaze iminsi itavugwaho rumwe ndetse abaturage bijujutira bimwe mu byemezo bifatwa n'iki kigo birimo kuzamura ibiciro by'ingendo ndetse n'ibigo by'itumanaho byiba abaturage.

Mu itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaministiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, harimo abayobozi bahawe inshingano nshya barimo Dr Ernest Nsabimana wari usanzwe ari Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwa Remezo wagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA.

Imikorere y'iki kigo gifite inshingano zo kugenzura imirimo imwe n'imwe ifitiye igihugu akamaro, yakunze kutavugwaho rumwe nk'aho mu Ukwakira uyu mwaka, abaturage by'umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga bagaragaje ukwinubira izamurwa ry'ibiciro by'ingendo.

Soma inkuru bifitanye isano : RURA yokejwe igitutu

Icyo gihe hadutse igisa n'imyigaragambyo kuri Twitter aho abayikoresha bifashishije Hashtag ya #RURA4Transportfairness, bagarafaza ko ibiciro byashyizweho na RURA bitanyuze mu mucyo ndetse birimo guhonyora uburenganzira bw'umuturage cyangwa uhabwa serivisi.

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'iterambere muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, icyo gihe yavuze ko hashyirwaho ibi biciro bishya, RURA yakoze ibishoboka byose kugira ngo umugenzi abone uko ava mu rugo agana ahantu hatandukanye, kandi ku giciro kitamuhenze ariko kidahombya n'abashoramari.

Ati 'Zimwe mu nyungu zikomeye z'ibanze ni uko babona iyo serivisi, kandi kugira ngo uhabwe iyo serivisi hari ikiguzi bisaba, ubwo rero mu nyungu z'abafatabuguzi RURA iricara igasesengura ikareba ngo igisabwa kugira ngo iyi serivisi ibe yatangwa ni ikingiki, birasaba mazutu, birasaba gukora neza imodoka birasaba kwishyura umushoferi, birasaba kwishyura aho bakorera, birasaba kwishyura imisoro ya Leta.'

'Nyuma y'ibi RURA irasuzuma ikareba niba ibisabwa aribyo koko kugira ngo umugenzi areke kwishyura ibitajyanye na serivisi yahawe. Iyo bimaze kugaragara ko ibisabwa ariko bikwiriye RURA ishyiraho ibiciro.'

Iki kibazo cyaje gukemurwa na Minisitiri w'Intebe,Dr Ngirente Edouard wahise ategeka ko ibiciro bigabanywa bigasubizwa uko byahoze mbere y'icyorezo cya COVID19. Lt Col Patrick Nyirishema ntakiri umuyobozi wa RURA

Dr Ernest Nsabimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RURA



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RURA-yahawe-umuyobozi-mushya-nyuma-y-imikorere-itaranyuze-abanturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)