Ni ubutumwa bwatanzwe n'Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, CP John Bosco Kabera nyuma y'uko kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Ukuboza 2020, hari ingamba nshya abanyarwanda bashyiriweho mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID19.
Ni ingamba zashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, yari iyobowe n'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.
CP Kabera ubwo yari kuri Radio y'Igihugu yavuze ko abanyarwanda bakwiye kumenya neza ko Polisi izi neza amabwiriza yashyizwe, yibutsa ko ishyirwa mu bikorwa ryayo rireba buri wese atagombye kurindira ko abapolisi baza kumuhana.
Yavuze kandi ko 'Polisi iriteguye, ibi bintu ibimazemo amezi icyenda, turasaba abanyarwanda kumenya ko kubahiriza izi ngamba ari inshingano zabo batagombye gutegereza ko Polisi iza kubibasaba.'
Afande CP Kabera yavze kandi ko 'Polisi ifite ubushobozi bwo gufasha mu iyubahiriza ry'aya mabwiriza n'andi yose ashobora gushyirwaho. Abanyarwanda batinye birinde COVID19 izindi nzego zirahari zizabafasha.'
Muri rusange ingamba zashyizweho zirimo ko amasaha y'ingendo yavuye saa Yine z'ijoro agashyirwa saa Tatu mu minsi ya mbere gato ya Noheli, mu gihe mu bihe by'iminsi mikuru bwo zizaba zibujijwe guhera saa Mbili z'umugoroba kugera saa Kumi z'igitondo.
Izi ngamba nshya zitangajwe nyuma y'uko ubwiyongere bwa Coronavirus mu gihugu bukomeje gufata indi ntera aho mu minsi 14 gusa ishize, abantu barenga 700 banduye iki cyorezo mu gihe batandatu bo bapfuye.
Ni imibare iri hejuru ku buryo budasanzwe ugereranyije n'uko iki cyorezo cyari kimeze mu gihugu mu minsi yashize.
Ingamba nshya zashyizweho n'Inama y'Abaminisitiri zigomba gutangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa 15 Ukuboza aho ingendo zibujijwe guhera saa Tatu z'ijoro kugera saa Kumi z'igitondo.
Ibyo bizamara icyumweru kimwe kuko guhera ku wa 21 Ukuboza amasaha y'ingendo azongera guhinduka aho zizajya ziba zibujijwe guhera saa Mbili z'ijoro, umwanzuro uzageza tariki ya 4 Mutarama 2021.
Mu Karere ka Musanze ho hashyizweho ingamba zihariye zigena ko ingendo zibujijwe guhera saa Moya z'ijoro kugera saa Kumi z'igitondo.
Inama y'Abaminisitiri ishingiye ku buryo imibare y'ubwandu bwa COVID-19 ikomeje kwiyongera, yafashe icyemezo cyo gusubika amakoraniro ahuza abantu benshi ku rwego rw'igihugu harimo n'Inama y'Igihugu y'Umushyikirano