Mu cyumweru gishize nibwo hamenyekanye amakuru ko Nyiramana Agnes yabuze, abaturanyi be batangira gukeka ko uwo mugabo wari waramwinjiye ashobora kuba azi irengero rye.
Abaturanyi bakomeje gushakisha amakuru kugeza ubwo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ugushyingo, bagiye aho uwo mugabo yabaga kwa nyina, barebye mu musarani basanga harunze imbagara bahita bitabaza inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zisangamo umurambo wa nyakwigendera bigaragara ko bamujugunyemo bamucuritse.
Uyu murambo wasanzwe mu musarani kwa nyina w'umugabo wari waramwinjiye mu Murenge wa Ruhango, kandi hari hashize igihe aburiwe irengero.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kwica uwo mugore barimo sebukwe na muramu we.
Yavuze ko abakekwaho kwica uwo mugore barimo umugabo w'imyaka 40 wari waramwinjiye na mugenzi we w'imyaka 35.
Dr Murangira avuga ko mu ibazwa ry'abo babiri bavuze ko bishe uwo mugore babitumwe na sebukwe w'imyaka 70 ndetse na muramu we.
Yagize ati 'Aba rero uko ari bane bakurikiranyweho icyaha cyo kwica Nyiramana Agnes w'imyaka 37 barangiza bakamujugunya mu musarani. Bavuga ko bamuzizaga ko yatanze amakuru ku mugabo we wacuruzaga ibiyobyabwenge bikamuviramo gufungwa.'
RIB yibukije abantu bose kwirinda ibyaha kuko itazigera ibihanganira.
Abakurikiranyweho uruhare mu kwica Nyiramana bose uko ari bane bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Karere ka Ruhango, bakaba bagiye gukorerwa dosiye bagashyikirizwa Ubushinjacyaha.