Rebero: Huzuye inzu y'amafilime n'ikibuga cyakira igitaramo cy'abantu ibihumbi 40 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime
Inzu ya CANALOLYMPIA ireberwamo amafilime

Kugeza ubu uyu mushinga umaze kubaka inzu izajya ireberwamo amafilime y'ubwoko bwose ndetse na sitade (amphithéâtre) ishobora kwakira abantu bagera ku bihumbi 40 baje mu bitaramo, gukina no kwidagadura mu buryo butandukanye.

Umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, Belise Kariza, yagize ati “abacuranzi n'abandi bahanzi babonye aho bashobora kwerekanira ibihangano byabo. Abanyarwanda na bo babonye ahandi hantu ha gatatu bashobora kwidagadurira hiyongera kuri Sitade no kuri Kigali Arena”.

Uyu muyobozi muri RDB avuga ko uyu mushinga umaze gutwara amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 40 (ni amanyarwanda akabakaba miliyari 40), kandi ko hazakomeza kubakwa ibikorwa ndangamuco bitandukanye.

Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n
Belise Kariza avuga ko abahanzi babonye ahabasha guteza imbere ibihangano byabo, ndetse n'Abanyarwanda muri rusange babonye aho kwidagadurira- Kariza

Kariza yavuze ko nyuma yo kuhubaka inzu ireberwamo filime na ‘amphithéâtre, bagiye kuhashyira ubusitani bwo kwishimiramo (botanic garden), amacumbi, n'inzu ibikwamo ibihangano bitandukanye.

Hazajya kandi ubwogero, ibibuga bito by'imikino itandukanye n'ingoro ndangamuco y'ibiribwa (ibiryo bitetse), ndetse n'inzu zikoze mu buryo bwa kinyarwanda zizakoreshwa nka hoteli.

U Rwanda rubaye igihugu cya 12 muri Afurika gishyizwemo inzu za CANALOLYMPIA zerekanirwamo ibibera hirya no hino ku isi n'amafilime afite amajwi ahinda n'amashusho amurikwa ku bikuta binini, ku buryo umuntu ayabona ari kure.

Inzu yubatswe ya CANALOLYMPIA iri ku i Rebero yajyamo abantu 300, ariko mu gihe haba haje abantu benshi bifuza kureba filime, bahita basohoka bakarebera hanze muri ya Amphitheatre ishobora guteraniramo abantu bagera ku bihumbi 40.

Umuyobozi wa CANALOLYMPIA mu Rwanda, Aimée Umutoni avuga ko abagize umuryango bose guhera ku mwana kugera ku muntu mukuru, ntawe uzabura ikimushimisha.

Umutoni yagize ati “igiciro gisanzwe ni amafaranga 3,000Frw na 2,000Frw ku mwana ku bijyanye no kureba filime gusa, ariko iyo haje filime nshyashya igiciro kirazamuka gato”.

Kugeza ubu umuntu uhaje atareba filime we ntacyo yishyuzwa, ariko mu gihe azaba aje gusura ibindi bikorwa nk'ibitaramo, gukina, gufungura no kwidagadura mu buryo butandukanye azajya yishyuzwa.

Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n
Umutoni Aimée avuga ko abantu bose kuva ku mwana kugera ku mukuru bazashimishwa n'umudugudu wa Rebero Cultural Village

Filime zose zaba iz'inyarwanda n'iz'ahandi zizatangira kwerekanwa guhera ku cyumweru tariki 06 Ukuboza 2020, zikazajya zirebwa iminsi yose y'icyumweru ukuyemo ku wa mbere.

Inyubako za RDB na CANALOLYMPIA ziswe ‘Rebero Cultural Village', biteganyijwe ko zizajya zakira ibitaramo biri ku rwego rw'igihugu na mpuzamahanga bitari munsi ya 30 buri mwaka.

Ni inyubako zikoreshwa n'amashanyarazi aturuka ku mirasire y'izuba kuva ku matara ahaboneshereza kugeza ku muriro wose ukoreshwa mu nzu zose, kugira ngo birinde kurekura imyotsi ihumanya ikirere.




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rebero-huzuye-inzu-y-amafilime-n-ikibuga-cyakira-igitaramo-cy-abantu-ibihumbi-40
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)