Nyina wa Diamond yahishuye umunsi yigeze gukumukubita amuziza guhinduranya abagore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyina wa Diamond, Sanura Kassim cyangwa Mama Dangote nk'uko akunda kwiyita, avuga ko ibyo kuba Diamond azenguruka mu bakobwa bimubabaza, ngo hari igihe cyageze aranamukubita.

Aganira na Wasafi Media, kikaba n'igitangazamakuru cy'umuhungu we, yavuzeko nta mubyeyi wakwishimira kubona umwana we azenguruka mu bagore, bityo ko na we kubona Diamond ahinduranya abagore bimubabaza.

Yavuze ko hari igihe cyageze kwihangana biramunanira amukubita urushyi bitewe n'agahinda.

Ati"Sinibuka ngo byabaye ryari, cyangwa niba n'ejo bizaba. Umunsi umwe nararakaye maze ndamukubita."

Yakomeje avuga ko umugore yifuza ko umwana we yazashaka ari uwubaha umuryango wabo kandi afite ikinyabupfura.

Ati"nshaka umugore ukunda idini ryacu, ushishikajwe n'umuryango kandi nabo ubwabo bumvikana. Si umugore ubonetse wese."

Avuga ko kugeza ubu atazi niba umuhungu we ari mu rukundo kuko nta mukobwa yigeze amwereka, gusa ngo ntashaka no kubyinjiramo niba ahari azategereza amumwereke.

Nyina wa Diamond yagiye ashinjwa kugira uruhare mu gutandukana kwa Diamond n'abakobwa bakundana bitewe no kwivanga mu mubano wabo. Byavuzwe ko yigeze no gukubita Hamissa Mobetto amushinja kuzana itangazamakuru ubwo yari agiye kubyara umwana wa Diamond, Dylan.

Nyina wa Diamond ngo yigeze kumukubita amuziza kuzenguruka mu bagore



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nyina-wa-diamond-yahishuye-umunsi-yigeze-gukumukubita-amuziza-guhinduranya-abagore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)