Amakuru yavugaga, Bashunga yaraye avuye mu mwiherero ku wa Kane tariki 10 Ukuboza 2020, aho yavuye mu Nzove ari naho Rayon Sports iri kubarizwa muri ibi bihe.
Byatangajwe na TV10 ko impamvu Bashunga Abouba yavuye mu mwiherero ari uko ikipe hari ibiteganywa n'amasezerano itigeze yubahiriza.
Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaganye aya makuru buvuga ko impamvu yatumye uyu mukinnyi ava mu mwiherero ishingiye ku myitwarire ye mibi.
Ubutumwa iyi kipe yanyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter buvuga ko 'Bashunga yagize ikibazo Cy'imyitwarire..kandi ubuyobozi bwa Gikundiro buri kubikurikirana.'
Umunyezamu Bashunga nawe abinyujije ku rukuta rwe rwa WhatsApp, yanditse avuga ko atigeze ava mu mwiherero kubera ikibazo cy'amafaranga aberewemo na Rayon Sports ahubwo yahaniwe imyitwarire ye
Bashunga yanyomoje amakuru yamutangajweho