Pelé yavuze amagambo akakaye kuri Lionel Messi azagenderaho kugeza avuye mu mupira w'amaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunya-Brésil wabaye icyamamare mu mupira w'amaguru Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé yashimiye bikomeye Messi waciye agahigo ko gutsinda ibitego byinshi mu ikipe imwe, agera ku gahigo ke yari afite wenyine.

Lionel Messi ibi yabigezeho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020
, ubwo yatsindiraga ikipe ya FC Barcelona igitego cya 643 mu mukino banganyije n'Ikipe ya Valencia ibitego 2-2.

Pelé abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Nkwifurije amahirwe ku gikorwa cy'amateka wandikishije, Lionel (Messi). Gusa hejuru ya byose nkwifurije amahirwe mu bihe byiza ukomeje kugirira mu ikipe ya Barcelona.'

Uyu musaza w'imyaka 80 washimishijwe n'ibyakozwe na Messi, yunzemo ko bombi bihariye amateka bombi yo gukunda ikipe imwe igihe kirekire, bigaragaza ubudasa mu ruhando rw'umupira w'amaguru.

Pelé ari mu bakinnyi b'umupira w'amaguru banditse amateka ahambaye ku Isi; yinjiye mu Ikipe ya Santos FC afite myaka 15 y'amavuko mu 1956 asezera muri iyo kipe mu 1974, nyuma yo gutsindira ibikombe bitandatu by'amarushanwa atandukanye muri Brésil hakiyongeraho ibindi bibiri, icya Copa Libertadores n'icy'amarushanwa yo ku Mugabane wa Amerika y'Epfo.



Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/pele-yavuze-amagambo-akakaye-kuri-lionel-messi-azagenderaho-kugeza-avuye-mu-mupira-wamaguru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)