Ikitakwishe kiragukomeza - Memphis Depay wavuze ububabare bukomeye yagize mu buzima bwe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'umuholandi ukinira ikipe ya Lyon mu Bufaransa, Memphis Depay avuga ko uburibwe yagize bukomeye mu buzima bwe yabutewe n'imvune yagize mu Kuboza 2019.

Uyu mukinnyi yagize ikibazo cyo mu ivi ry'ibumoso tariki ya 15 Ukuboza 2019 mu mukino wa shampiyona bakinnyemo na Stade Rennes.

Abaganga bavuze ko uyu mukinnyi w'imyaka 26 agomba kubagwa maze tariki ya 20 Ukuboza 2019 ahita abagwa, akaba yaragarutse mu kibuga muri Kamena 2020.

Ku munsi w'ejo hashize yari yujuje umwaka abazwe, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto n'amashusho amaze kubagwa avuga ko mu buzima bwe atigeze yumva uburibwe nk'ubwo yumvise uriya munsi abawaga imvune.

Ati"Uyu munsi umwaka urashize mbazwe. Sinshobora kubeshya, sinigeze mpura n'uburibwe bumeze gutya mu buzima bwanjye. Bajya bavuga ngo ikitakwishe kiragukomeza. Uyu munsi murabona umuntu ukomeye mu buryo bw'umubiri no mu mutwe. Gumya ufunguye amaso, nizera ko Imana izampembera gukora cyane kwanjye."

Uyu musore wifuzwa n'amakipe atandukanye arimo FC Barcelona, yakiniye amakipe arimo PSV Eindhoven y'iwabo mu Buholandi na Manchester United mu Bwongereza.

Yagize ikibazo cy'imvune yo mu ivi
Amaze kubagwa
Ubiribwe yatewe n'iyi mvune nibwo yagize bukomeye mu buzima bwe



Source : http://isimbi.rw/siporo/ikitakwishe-kiragukomeza-memphis-depay-wavuze-ububabare-bukomeye-yagize-mu-buzima-bwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)