Igisasu cyatawe cyishe abantu batatu mu murwa mukuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abantu batatu bapfuye naho abandi batanu barakomereka nyuma yuko igisasu cya grenade cyatawe giturikiye mu murwa mukuru Addis Abeba wa Ethiopia, nkuko polisi ibivuga.

Cyaturitse kuri iki cyumweru mu gace ka Lideta ko muri uwo mujyi.

Alemayehu Ayalke, umwe mu bakuru ba polisi, yabwiye igitangazamakuru EBC cya leta ya Ethiopia ko abapfuye bari abantu batagiraga inzu babamo, babaga mu muhanda.

Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko iturika ry'icyo gisasu hari aho ryaba rihuriye n'ibibazo byo muri leta ya Tigray yo mu majyaruguru y'igihugu.

Imirwano hagati y'ingabo za leta ya Ethiopia n'iz'umutwe Tigray People's Liberation Front (TPLF) yatangiye ku itariki ya 4 y'ukwezi kwa 11, yatumye abagera ku 50,000 bahungira mu gihugu baturanye cya Sudan.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, hagiye hatahurwa ibindi bisasu cyangwa bigaturika i Addis Abeba, polisi nabwo ikavuga ko 'byari byatawe', ariko byinshi muri byo ntabwo byahitanye abantu, nkuko bivugwa n'umunyamakuru wa BBC Kalkidan Yibeltal uri muri uwo mujyi.

Ibiro ntaramakuru Reuters bitangaza ko polisi yagiye yegeka kuri TPLF byinshi muri ibyo byabaye mbere yaho, ariko nta gihamya yigeze igaragaza yo kwemeza ibyo ishinja TPLF.

Ku cyumweru ibiro ntaramakuru bya leta ya Ethiopia byatangaje ko 'iperereza rijyanye n'iturika ry'igisasu ubu ririmo kuba kandi rubanda izamenyeshwa ibyarivuyemo nirirangira'.

Nta kimenyetso gihari kigaragaza ko iturika ry'icyo gisasu hari aho ryaba rihuriye n'ibibazo byo muri leta ya Tigray



Source : https://impanuro.rw/2020/12/21/igisasu-cyatawe-cyishe-abantu-batatu-mu-murwa-mukuru/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)