Umuyobozi w'ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko nyuma guha uruhushya umutoza w'abanyezamu akaba na Technical Director w'iyi kipe, Ndizeye Aime Desire 'Ndanda' akaba ataragaruka, bagiye kwicara bamufatire umwanzuro.
Mu ntangiriro z'Ugushyingo 2020, uyu mutoza yahawe uruhushya asubiye muri Ethiopia aho yabaga ari n'aho umuryango we uri, ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko bwamuhaye uruhushya agiye kwimura umuryango we kugira ngo akore akazi atuje.
Kugeza uyu munsi, Ndanda byari byitezwe ko azahita agaruka ntaraza ndetse ntibinazwi igihe azagarukira.
Umuyobozi wa Kiyovu Sports aherutse kubwira ISIMBI ko uyu mutoza yagiye ahawe uruhushya ariko yagezeyo ahura n'ibibazo byinshi, birimo n'uburwayi bituma itike ye ihindurwa aho yagombaga kugaruka bitarenze tariki ya 7 Ukuboza 2020.
Nyuma yo kutagaruka bakaba batzi n'igihe azazira, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko bagiye kwicara nka komite barebe icyo gukora niba bamusimbuza cyangwa bamusezerera.
Ati'Kuri Ndanda twamuhaye uruhushya ajya muri Ethiopia, yagezeyo ahura n'ibibazo byinshi bitandukanye, ntiyagaruka ntiyagira icyo anatubwira. Nka komite turashaka kureba uko tubyigaho tukamwandikira nyuma atasubiza nibwo tuzamenya icyo dukora niba tumutegereza cyangwa tugomba kumusimbuza. Tugomba kwicara gufata umwanzuro.'
Mu Kwakira 2020, ni bwo Ndanda yatangajwe mu batoza ba Kiyovu Sports bazayifasha mu mwaka w'imikino wa 2020-2021.