Abanyamakuru bagera kuri 20 baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye hano mu Rwanda barimo n'uwa Impanuro.rw, KigaliToday, RBA, Igihe, Radio Salus, Intyoza, Isango Tv,Frash TV, TV1, Umurava.rw, Bwiza.com n'abandi⦠Kuri uyu wa Kane tariki ya 03 Ukuboza 2020,basuye ibikorwa by'Iterambere mu karere ka Nyamagabe.
Bimwe mu bikorwa byasuwe  birimo; isoko rikuru ry'akarere, imihanda n'ibindi.., aha kandi abanyamakuru bagiye baganira n'abaturage ku mbogamizi n'ibindi bibazo bafite bibadindiza mu iterambere ryabo.
Muri uru rugendo bazengurutse ibice bitandukanye by'akarere, baherekejwe n'umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe ubukungu bwana Kabayiza Lambert.
Ubu hari kuba inama yabayobozi b' akarere ka Nyamagabe n'aba banyamakuru (Press Conference) bagaruka ku bibazo n'imbogamizi abaturage bagiye bagaragariza abanyamakuru mu rugamba rw'iterambere, imibereho myiza n'umutekano.

Umuyobozi wa Karere Ka Nyamagabe

Abanyamakuri batandukanye bari kubaza ibibazo abayobozi ba karere ka Nyamagabe