Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n'undi mugore w'imyaka 35 umwana w'umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by'irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y'umugabo birangira batabikoze.
Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.
Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye IGIHE ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .
Ati ' Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w'isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w'isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.'
Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yihekuye-umwana-we-w-ukwezi-kumwe-amuroze