Ikigo k'Igihugu k'Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe y'Igihugu (GDP) mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2020 wamanutseho 3.6%, hakaba hagaragara impinduka nziza ugereranyije n'uko byari byifashe mu gihembwe cya kabiri aho wagabanyutseho 12.4%.
Mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2020, NISR itangaza ko umusaruro mbumbe wari miriyari 2,482 z'amafaranga y'u Rwanda, mu gihe mu gihembwe cya gatatu cy'umwaka ushize wari miriyari 2,359 Frw.
Muri iki gihembwe, urwego rwa serivisi rwakomeje kuza imbere mu migabane rufite muri uwo musaruro cyane ko rwihariye 48% ugereranyije n'urw'ubuhinzi rungana na 26% ndetse n'urw'inganda 19%. Umunani ku ijana gasigaye kabarwa ku misoro.
Ugereranyije n'igihembwe cya gatatu cy'umwaka wa 2019, urwego rw'uburezi ni rwo rwibasiwe cyane n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19 cyatumye umusaruro rutanga umanukaho 57%, amahoteri n'amaresitora ukamanukaho 55%, ubwikorezi kuri 33%.
Urwego rwongereye umusaruro ni urw'ikoranabuhanga n'isakazamakuru rwongereye umusaruro ku kigero cya 43%.
Ubihinzi bwoyongereyeho 2%, urwego rw'imari rugabanyukaho 15, mu gihe urwa serivisi rwagabanyitseho 7%.
Mu gihembwe cya katatu na none, ubushakashatsi bwakozwe na NISR bwerekanye ko muri rusange ububasha bwo kugura bwagabanyutseho 1%, kuri buri rugo bugabanyuka ku kigero cya 3% mu gihe aho Guverinoma ishora amafaranga hagabanyutseho 6%.
Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ku kigeroo cya 6% mu gihe umusaruro utangwa n'imitungo ibyara inyungu (gross capital formation) wagabanyutseho 14%.
Source : https://www.imirasire.rw/?Mu-gihembwe-cya-32020-Ubukungu-bw-u-Rwanda-bwamanutseho-3-6