Minisitiri yashinje uburangare FERWAFA avuga amakipe ifite abarwayi, Rayon, Bugesera na AS Muhanga ku isonga mu kwica amabwiriza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ya Siporo ivuga ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ryagize uburangare ntiryakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, ari nabyo byatumye shampiyona ihagarikwa.

Nyuma y'umunsi wa 3 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w'imikino wa 2020-2021 wakinwe tariki ya 11 Ukuboza 2020, Minisiteri ya Siporo yahise isohora itangazo rihagarika shampiyona kubera ko amakipe yateshutse akaba atacyubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus bityo bikaba bikomeje kongera umubare mwinshi w'abandura.

Mu kiganiro na RBA kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa yavuze ko bafashe umwanzuro wo guhagarika shampiyona nyuma yo kubona ko amakipe atubahiriza amabwiriza kandi na FERWAFA ntacyo ibyitayeho.

Ati'impamvu nyamukuru yatumye shampiyona y'igihugu y'umupira w'amaguru ihagara ni uko hagiye hagaragara kutubahiriza amabwiriza kandi ukabona ko amwe mu makipe yasaga n'abikora nkana, ku ruhande rwa FERWAFA habayeho kudakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'amabwiriza bari baratugejejeho n'ayo twebwe ubwacu twari twarabahaye nko gukurikirana ko amakipe yapimwe mbere yo kujya mu kibuga, gusura aho umwiherero ubera no gutanga raporo umunsi ku munsi.'

Yakomeje atanga ingero ko hari amakipe yishe amabwiriza nkana na FERWAFA irabihorera nka Rayon Sports, AS Muhanga na Bugesera zakinnye umukino w'umunsi wa mbere wa shampiyona wabaye ku wa 4 Ukuboza 2020 abakinnyi badapimwe.

Ati'muri raporo twagiye tubona hari abagiye bagaragaza ibyangombwa bitari byo. Sinakubwira ngo ni amakipe runaka yakoresheje izo mpapuro kuko biracyari mu bugenzuzi, ariko nk'ingero naguha twagiye tubona nka AS Muhanga bakina na Etincelles bakinira Muhanga, AS Muhanga yakinnye itipimishije, ibyo ni ibintu bizwi abayobozi ba FERWAFA n'abakomiseri b'umukino bari bahari.'

'Espoir FC ihura na Bugesera FC bakiniye Rusizi uwo munsi Bugesera yakinnye itipimishije, ibyabereye Rubavu murabizi aho abakinnyi ba Rayon Sports bane bari banduye ariko bigaragara bamaze kujya mu mukino, bivuga ngo nta n'ubwo bari bemerewe kujya mu mukino batarabona ibisubizo, aho ibisubizo bibonekeye abakinnyi 2 bari mu kibuga abandi 2 bari hanze, icyo gihe basabwe ko abakinnyi basohoka cyangwa n'umukino ugahagarara, ibyo ntibyakozwe. Ibyo byose ni ibigaragaza icyuho gihari cyo kuba abantu baturumvise ko bagomba kurinda ubuzima bw'abantu.'

Rayon Sports yatunzwe agatoki mu makipe atarubahirije amabwiriza

Ku kijyanye n'umubare w'abakinnyi bamaze kwandura n'amakipe baturukamo, yavuze ko igenzura ritararangira neza ariko avuga ko amakipe arimo abakinnyi banduye arimo AS Kigali, Rayon Sports, Marines, Amagaju FC, Rutsiro n'andi.

Kuba ngo aya makipe arimo abanduye sicyo cyatumye shampiyona ihagarikwa kuko n'ubundi niyo mpamvu bazanye gahunda yo gupima, ikibazo ngo ni ukutubahiriza amabwiriza ashyira mu kaga abanyarwanda.

Ati'ariko nongere nshimangire ko kuba harimo ubwandu ntabwo ari cyo kibazo, kuba harimo abarwayi muri aya makipe ntabwo ari cyo kibazo, si n'igitangaza yewe, n'ubindi niyo mpamvu basabwa gupimwa mbere yo kuba bajya mu kibuga, ikibazo ni ukutubahiriza amabwiriza ashyira mu kaga abanyarwanda ukaba ufite abantu barwaye ariko ukabareka bakajya guhura n'abandi bantu batarwaye.'

Minisitiri Aurore Mimosa ntabwo yavuze igihe shampiyona ishobora kongera gusubukurirwa, gusa ngo FERWAFA yemeye amakosa ndetse irimo no gusubira mu mabwiriza nimara kwerekana neza uko izakurikirana amabwiriza shampiyona izasubukurwa.

Rayon Sports na Rutsiro ziri mu makipe afite ubwandu
Marines FC ni umwe mu makipe afite abarwayi
AS Kigali nayo afite abarwayi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisitiri-yashinje-uburangare-ferwafa-avuga-amakipe-ifite-abarwayi-rayon-bugesera-na-as-muhanga-ku-isonga-mu-kwica-amabwiriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)