Hari abantu usanga amaso yabo atukuye cyane, nyamara kandi ugasanga hari  abandi bafite ayererana nk'inshyushyu. Hari uburyo bw'umwimerere wakoresha niba amaso yawe atukuye maze nawe ukagira urwererane nk'abandi bose.
Nka rumwe mu ngingo zikomeye z'uyu mubiri wacu, ni ngombwa cyane ko amaso yitabwaho mu buryo busanzwe hirindwa ko yangirika bikaba byateza ibibazo bikomeye birimo kuba yatukura, ubuhumyi n'ibindi.
Dore ibyo wakora amaso agahora ari umweru:
1. Kura imyanda yose mu maso.
Hari utuntu duto cyane nk'umukungugu, uduce tw'indi myanda mito cyane tujya mu maso tukaba dushobora kwangiza imitsi yo mu maso. Niba wumva utokowe, irinde kubyiringira, kuko ibi biba bishobora kwandiza agace k'ijisho kitwa Cornea. Icyaba cyiza ni ukoza ijisho ryawe ushyira igitonyanga cy'amazi mu jisho ukanuye, mu gihe kimaze kujyamo ugahumbaguza cyane kandi byihuse. Kugira ngo kandi ricye neza cyane, ushobora gukoresha ikiganza ukarifungura mu gihe igitonyanga gitambukamo. Ushobora kandi no gukoresha amazi, ugakaraba bisanzwe mu maso ukoresheje amazi meza, ukabikora amaso afunguye. Ibi bituma amazi anyura mu maso akahoza, ushobora gukoresha n'ibikoresho byabugenewe mukoza amaso.
2. Ryama amasaha nibura umunani buri joro.
Kutabona igihe gihagije cyo gusinzira ni kimwe mu bituma amaso atukura cyane. Niba wumva unaniwe, menya ko mu gihe amaso yawe atukuye aba yatewe n'uko utasinziriye bihagije. Abantu bakuru bisaba ko baryama amasaha hagati y'arindwi n'icyenda buri joro, gusa kuri bamwe ari munsi yayo ashobora kuba ahagije kuri bo bitewe n'imiterere y'umubiri.
3. Gabanya kureba cyane mu bikoresho bigaragaza amashusho nka TV na  mudasobwa.
N'ubwo waba waryamye igihe kirekire bihagije, ariko ushobora gukomeza kuba ufite amaso atukuye kubera umara igihe kirekire uri kureba TV, cyangwa uri gukoresha mudasobwa. Ibi biterwa nuko iyo abantu bari kureba TV, cyangwa bari gukoresha mudasobwa bahumbya gacye bishoboka. Ubushakashatsi bugaragazako byibura wagakwiye gufata iminota 15 yo kuruhuka buri masaha 2 kandi ugafata akaruhuko k'amasegonda 30 mu minota 15 mu gihe waba uri gukoresha mudasobwa cyangwa uri kureba TV. Mu gihe uri gufata aka karuhuko, gerageza urebe ahantu kure urebeye nko mu idirishya cyangwa n'ifoto iri ahitaruye mu cyumba uri gukoreramo.
4. Ambara amataratara arinda izuba (sunglasses/Ray Ban)
Ubushakashatsi bwagaragaje ko kuba uri ku zuba igihe kirekire cyangwa mu muyaga bishobora gutuma amaso atukura. Mu gihe waba wambaye RayBan mu kurinda ko amaso yakira urumuri rukabije, mu gihe uri hanze, byagufasha kurinda amaso kuba yakubitwa n'umuyaga cyangwa yagirwaho na UV light zishobora kuyananiza. Kwambara sunglasses ni ingenzi mu kwirinda ko amaso atukura. Urumuri rwinshi rw'izuba rushobora guteza ibibazo ku mikorere y'ijisho, bikaba byatuma ritukura cyane.
5. Reka itabi kandi wirinde kuba ahantu hari imyotsi yaryo.
Kunywa itabi ni kimwe mu biteza ugutukura kw'amaso. Niba unywa itabi, geregeza bishoboka kurireka kandi wirinde ahantu hari imyotsi yaryo(aho bari kurinywera). Uretse kuba byagufasha kurinda amaso yawe gutukura, kuva ku itabi bifitiye umubiri wawe ibyiza byinshi cyane.
6. Ntugakoreshe bikabije imiti yo guhindura amaso umweru.
Iyi miti ni ubryo bwihuse bwafasha amaso yawe guhinduka umweru mu gihe gito, gusa kuyikoresha bishobora gutera ikibazo gikomeye kurusha. Iyi miti ikoreshwa iba irimo Vasocontrictors bikaba bimwe mu byegeranya udutsi dutwara amaraso mu maso. Iyo uyikoresheje cyane, umubiri wubaka uburyo bwo kujya urwanya iyo miti, ibi bigatuma amaso aba imituku cyane birenze.
Mu gihe ugiye kugura iyi miti mu kugufasha guhindura amaso imyeru, ugomba kwirinda ko yaba ifite bimwe muri ibi bikurikira: Ephedrine hydrochloride, Naphazoline hydrochloride, Phenylephrine hydrochloride na Tetrahydrozoline hydrochloride.

Ubwo nibwo buryo bwiza wakwifashisha ukarinda amaso yawe gutukura agahora ari umweru dede
nagatangaza
ReplyDeletenagatangaza
ReplyDelete