Clarisse Karasira uherutse gutangaza ko azamurika album ye mu mpera za Ukuboza 2020, mu bahanzi yari yashyize ku nteguza y'abazamufasha hari harimo Makanyaga Abdul uri mu bafatwa nk'abari ku ruhembe mu muziki gakondo by'umwihariko abawukoze mu myaka yo hambere.
Ubuyobozi bwa INDONGOZI MUZIKA, ireberera inyungu za Makanyaga ariko bwateye utwatsi iby'uko umuhanzi wabo azaririmba muri iki gitaramo ndetse bushimangira ko abamushyize ku rutonde batamumenyesheje.
Itangazo ryashyizwe hanze na INDONGOZI MUZIKA, rivuga ko 'Bisegura ku bakunzi b'umuziki nyarwanda muri rusange by'umwihariko umuziki wa Makanyaga Abdallah kuba atazaboneka mu gitaramo cyo kumurika album y'umuhanzikazi Clarisse Karasira.'
Rikomeza rigira riti 'Ku mpamvu y'uko Clarisse Karasira yamushyize kuri affiche yamamaza atabyumvikanyeho n'ikipe ireberera inyungu za Makanyaga.'
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Aime Fulgence Barawugirira rikomeza rivuga ko 'Kubw'iyo mpamvu ntazaboneka (Makanyaga) muri icyo gitaramo kubw'ibikorwa ahugiyemo ari kubategurira mu gihe COVID19 izaba icogoye.'
Mu bikorwa Makanyaga ahugiyemo muri ibi bihe harimo gutegura album ye ndetse n'igitaramo cy'imbaturamugabo cyo kwizihiza imyaka 50 amaze mu muziki.
Clarisse Karasira utitabye telefone ubwo twatunganyaga iyi nkuru yadusabye kumwandikira ubutumwa bugufi tumubwira icyo tumushakira gusa aho gusubiza ikibazo yadusubije ko aratuvugisha nahuguka ari nabwo tuza kugaragaza icyo abivugaho.