-
- Ibaruwa Riziki yanditse asaba kurenganurwa
Amabwiriza yatanzwe tariki ya 23 Ugushyingo 2020 yabuzaga buri wese kwemerera uwo Riziki kugira inzu n'imwe akodesha, uretse kuba yaba mu nzu y'ababyeyi cyangwa iyo yiyubakiye, mu rwego rwo kubungabunga umutekano.
Ibaruwa ikubiyemo ayo mabwiriza igira ati “Kubera umutekano muke ujyanye n'ubuhumbu (uburaya), uwitwa Riziki mwene Joseph na Namisigaro Gloriose uba mu isantere ya Gisimbawaga, bimenyeshejwe ko nta nzu n'imwe yo muri Komini Mutumba yemerewe kubamo, uretse mu nzu y'ababyeyi cyangwa agiye kubaka iye. Uzafatwa yarenze ayo mabwiriza azahanwa n'amategeko”.
Riziki na we yahise asubiza asaba ko arenganurwa kuko ibyo akora ari ubuzima bwe bwite, kandi ko nta muntu uramufata ari gusambana kandi ko nubwo yabikora atabihanirwa mu gihe nta mutekano muke yateje.
Yagize ati “Tujye twubahana buri wese mu kazi ke kuko nanjye ako kazi karantunze nta munsi baramfata ngo nibye igitoki cyangwa ngo nazituye itungo! Baca umugani mu Kirundi ngo ‘iyo muntu atize aryitize'.
Abantu benshi byabasekeje ndetse bakaba biteze igisubizo kiza gukurikira izi nyandiko.
-
- Amabwiriza abuza abantu guha Riziki inzu yo gukodesha
Ku rundi ruhande ariko, ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye indi nyandiko ivuga ko ibyo bivugwa kuri Riziki ari ibinyoma by'abagamije kumuharabika babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Iyo nyandiko yo igaragaza ko uyu Riziki yahamagawe n'abantu bamumenyesha ko hari ubutumwa buri kunyuzwa ku mbuga nkoranyambaga bumuharabika, na cyane ko we adaheruka gukoresha izo mbuga.

source https://www.kigalitoday.com/amakuru/mu-mahanga/article/inkuru-y-umurundikazi-wakomanyirijwe-aregwa-ubusambanyi-yaciye-ibintu-ku-mbuga-nkoranyambaga

