Imyaka 8 irashize Henry wo muri KGB yitabye Imana, agahinda ka mushiki we Miss Kayibanda Aurore #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari ku munsi nk'uyu muri 2012 ubwo inkuru mbi yatahaga mu muryango mugari w'umuziki mu Rwanda ko Henry wo mu itsinda KGB akaba na musaza Kayibanda Aurore Mutesi, nyampinga w'u Rwanda 2012 yitabye Imana aguye mu kiyaga cya Muhazi.

Henry waririmbaga muri KGB izwiho cyane kuzamura umuziki nyarwanda ugezweho, aho bakunzwe mu ndirimbo nka Arasharamye, Abakobwa b'i Kigali n'izindi, yitabye Imana ku wa 1 Ukuboza 2012 aho yari yasohokanye n'inshuti ze bagiye kurira ubuzima(Picnic) ku kiyaga cya Muhazi i Burasirazuba.

Uyu muririmbyi yaje kurohoma muri iki kiyaga ahita yitaba Imana ku myaka 27 y'amavuko.

Kuri uyu munsi amaze imyaka 8 yitabye Imana, mushiki we Miss Kayibanda Aurore Mutesi, yagaragaje ko agishengurwa n'urupfu rwe kandi ko amukumbuye.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram yagize ati"Komeza uruhukire mu mahoro. Ndagukunda kandi ndagukumbuye.'

Henry yavutse mu 1985, avukira i Bujumbura mu Burundi, ni umwana wa kabiri mu muryango w'abana 4 bavukanaga, akaba ari we wari umuhungu wenyine.

Henry amaze imyaka 8 yitabye Imana
Miss Kayibanda Aurore aracyeshengurwa n'urupfu rwa Henry(uhagaze iburyo)



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/imyaka-8-irashize-henry-wo-muri-kgb-yitabye-imana-agahinda-ka-mushiki-we-miss-kayibanda-aurore

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)