Ba Nyampinga b'u Rwanda bibumbiye mu ihuriro 'Nyampinga Foundation',bashyizeho igihembo kingana n'igihumbi cy'Amadorali(9992000frw) ku muntu uzakora igikorwa cy'indashyikirwa cyo gufasha abandi ni muri gahunda bise 'Ubumuntu.'
Kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukuboza 2020, Foundation y'abanyampinga nibwo yatangaje ko yashyizeho iki gihembo ku muntu uzahiga abandi mu gufasha abatishoboye.
Mu mashusho y'aba banyampinga 6 n'umugabo umwe bagize iri huriro bashyize hanze, bagiye bahuriza ku kintu kimwe ko ubumuntu no kugira neza ari ubutwari kandi ari indangagaciro yagakwiye kuranga buri muntu aho kwihugiraho n'imiryango yabo aho gushyikira n'abandi.
Iri ruhiriro rigizwe na Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati 2009.
Buri wese ushaka kwinjira muri iki gikorwa, asabwa gukorera igikorwa cy'urukundo abandi, hanyuma akabisakaza yifashishije imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Twitter na Instagram agakora 'Tags' kuri Nyampinga Foundation akanakoresha Hashtag ya #Kindness #Nyampingafoundation.
Bizatangira ku wa 21 Ukuboza 2020 bisozwe ku ka 25 Ukuboza 2020, ni mu gihe uzatsinda azatangazwa ku wa 26 Ukuboza 2020.