FERWAFA yihanangirije amakipe, ahabwa igihe ntarengwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA', ryihanangirije amakipe riyamenyesha ko agomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bapimisha abakinnyi n'abandi bakozi mbere y'umukino kandi ibisubizo bakabyoherereza FERWAFA mbere y'uko umukino utangira.

Mu butumwa umunyamabanga wa FERWAFA yoherereje amakipe yo mu cyiciro cya mbere akoresheje uburyo bwa Email, Uwayezu Francois Regis yamenyesheje amakipe ko hari abateshutse bakaba batarimo kubahiriza amabwiriza bahawe tariki ya 1/12/2020.

Yayamenyesheje ko nyuma yo kubona ko hari abatarubahirije ibyo babasabye mu ibaruwa yo ku wa 1/12/2020 bijyanye no gushyikiriza Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA ibisubizo by'ibipimo bya COVID-19 byakorewe abakinnyi n'abagize technical staff b'ikipe babereye abyobozi;

Bongeye kubasaba ko bitarenze ku itariki ya 6/12/2020 saa munani (14h00) baba bamaze kuboherereza ibyo bisubizo kuri e-mail ya [email protected].

Ibyo bagomba kohereza ni urutonde rw'abapimwe rugaragaza ibisubizo byabo hamwe na 'certificat'ya buri wese wapimwe.

Ibisubizo basabwa kohereza ni ibyafashwe mu gihe cy'amasaha 72 mbere y'uko Shampiyona y'umwaka wa 2020-2021 y'ikiciro cya mbere mu bagabo itangira. Ni ukuvuga ku itariki 4/12/2020.

Yibukije amakipe kandi ko nta kipe izemererwa gutangira umukino itarashyikirije Ubunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA izo certificates zigaragaza ibisubizo bya COVID-19.

Ibi bije nyuma y'uko ku munsi w'ejo hari abakinnyi ba Rayon Sports basanze baranduye ntibimenyeshwe FERWAFA bakaba barakinnye umukino w'ejo banganyijemo na Rutsiro 1-1 i Rubavu.

FERWAFA yihanangirije amakipe, ahabwa igihe ntarengwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yihanangirije-amakipe-ahabwa-igihe-ntarengwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)