BK yashimiye abacuruzi bakoresheje ikoranabunga mu kwishyuza ibicuruzwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yahaye igikombe cy
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yahaye igikombe cy'ishimwe uwa Simba Supermarket, Teklay Teame, kubera gukoresha POS mu bucuruzi

POS zihabwa abacuruzi bose babyifuza ku buntu bakanahabwa amahugurwa yo kuyikoresha k'ubuntu,n'ubufasha bw'umunsi k'uwundi bahabwa n'bakozi ba BK babishinzwe.

Izi mashini ni inyungu ku mukiliya ndetse nu'mucuruzi kuko zigabanya ibyago byo kwibwa no kuba yahabwa amafaranga y'amahimbano ndetse ihererekanya ry'amafaranga rikaba ryizewe rinafitiwe gihamya.

Imashini ya POS ihita isohora agapapuro k'inyemezabwishyu(ku babishaka) kerekana ko umuntu yishyuye ibyo yahashye.

Uretse kwirinda gutakaza igihe n'amafaranga y'ingendo byo kujya kuri banki gutonda umurongo, abacuruzi bavuga ko ubu uburyo butuma batakigira ikibazo cy'ibiceri mu kugarurira ababagana.

BK ikaba yatanze impano za Noheli n'Ubunani ku bacuruzi barimo Simba Supermarket ari na yo yaje kw'isonga muri uyu mwaka wa 2020,hakaba na Sartuguru Travel Agency, Vege supermarket, Corner supermarket na Kigali Butchery bazashimirwa by'umwihariko. Iyi banki ikaba ivuga ko hari n'abandi bacuruzi batari bake izakomeza gushimira muri iyi gahunda.

Dr Diane Karusisi wa BK ashyikiriza Teklay Teame wa Simba Supermaket impano ya Noheli, kubera gukoresha POS
Dr Diane Karusisi wa BK ashyikiriza Teklay Teame wa Simba Supermaket impano ya Noheli, kubera gukoresha POS

Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr Diane Karusisi yagize ati "Simba Supermarket ni yo yaje ku isonga mu gufasha abantu kwishyura batitwaje amafaranga(cash), ndetse turifuza ko muri uyu mwaka utaha nta mafaranga azatangwa mu ntoki, abantu bose bagomba gukoresha ikoranabuhanga kuko rituma duhendukirwa twese".

Iguriro rya Simba Supermarket rifite ibicuruzwa hafi ya byose umuntu yakenera mu buzima bwa buri munsi, rikagira amashami hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, rikaba rikoresha imashini za POS za Banki ya Kigali, ku buryo abantu bafite amakarita yaba aya BK cyangwa ay'izindi Banki (yaba amakarita itangirwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga) batagomba kwishyura bakoresheje amafaranga.

Umuyobozi Mukuru wa Simba Supermarket yagize ati "Ikintu cyose wifuza muri Simba Supermarket wakibona, tukaba dusaba buri wese gukoresha ikarita ye na POS za BK nk'uburyo bwizewe bwo kwishyura cyane cyane muri ibi bihe turimo”.

Abayobozi ba BK hamwe n
Abayobozi ba BK hamwe n'aba Simba Supermarket

BK ivuga ko imaze gutanga imashini za POS zirenga 2,500, kandi ko ifite izindi nyinshi izakomeza guha abacuruzi bose bazifuza ku buntu. Ibi Banki ya Kigali irabikora mu rwego rwo gushigikira gahunda ya Leta yo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Dr. Karusisi yavuze ko mu mafaranga yose ahererekanywa hagati y'abantu mu gihugu, agera kuri 1/2 yahererekanyijwe hakoreshejwe ikoranabuhanga muri iki gihe cya Covid-19, bikaba ngo byaratumye umusaruro mbumbe(GDP) uzamuka mu buryo bugaragara.

Iri koranabuhanga hamwe n'irindi rikoresha gate way/umuyoboro wa BK, ryorohereza umuntu kugura no kwishyura ibintu na servisi atiriwe ajya aho bicururizwa, kuko ashobora no kubitumiza bikajyanwa aho yifuza hose mu gihugu no hanze yacyo (E-commerce).

Mu mwaka wa 2018 Leta y'u Rwanda yashyizeho ingamba zitwa "Rwanda Payment System Strategy" zigamije gufasha buri Muturarwanda kwishyura ibyo aguze hatabayeho guhererekanya amafaranga mu ntoki, bikaba biteganyijwe ko muri 2024 ubu buryo buzaba bwaramaze gushinga imizi.




source https://www.kigalitoday.com/kwamamaza/article/bk-yashimiye-abacuruzi-bakoresheje-ikoranabunga-mu-kwishyuza-ibicuruzwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)