Musanze : Abo 'saa moya' yasanze batarataha kandi basinze bajyanywe muri sitade bateza imvururu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bivuze ko mu Karere ka Musanze, ingendo zibujijwe hagati ya saa moya na saa kumi za mu gitondo, ariko hari bamwe mu baturage bo muri aka karere batarabasha kubahiriza aya mabwiriza nk'uko abo twasanze bajyanywe muri sitade babitugaragarije.

Aba baturage bari barimo abasinze bagaragara ko ibijyanye n'amabwiriza yashyiriweho aka karere kabo kuyubahiriza ari ikibazo cyane ko bamwe basa n'abatayazi ndetse usanga binywera inzoga kandi amasaha yo kuba bari mu rugo yageze.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yavuze ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abaturage bumve kandi bashyire mu bikorwa aya mabwiriza yashyizweho hagamijwe kurwanya ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19.

Ati 'Twashyizemo ingufu cyane cyane ko bigaragara ko ubwandu hirya no hino buhari n'abaturage twarabibabwiye barabimenya duhereye ku Isibo kuko niho ubukangurambaga bwahereye.'

'Twaganiriye n'abakuru b'imidugudu, kugira ngo twese dufate ingamba, hari n'uburyo dukora ubukangurambaga twifashishije indangururamajwi zigenda zinyura hirya no hino mu baturage kandi hari n'imodoka ibamo indangururamajwi igenda itanga ubutumwa.'

Meya Nuwumuremyi yavuze kandi ko hari umukwabu ukorwa ku manywa na nijoro, ndetse ngo hari n'ibihano byashyizweho ku buryo abaturage babwirwa ko uzarenga kuri ayo mabwiriza azabihanirwa.

Byari bikomeye….

Mu nama y'Abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020, Akarere ka Musanze ni ko kafatiwe ibyemezo bitandukanye n'ibyafashwe ahandi mu gihugu, nyuma y'uko mu bushakashatsi bumaze iminsi bukorwa na Minisiteri y'Ubuzima (MINISANTE) bwagaragaje ko mu bantu bapimwe mu mujyi wa Musanze, 13% basanze baranduye COVID-19.

Si ingendo gusa zafatiwe ingamba mu mujyi wa Musanze kuko n'inama zibujijwe mu gihe cy'ibyumweru bitatu n'umubare w'abitabira Misa n'Amateraniro ukaba utagomba kurenza 30%, imihango yo gushyingura ikaba itagomba kurenza abantu 30.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, aherutse kuvuga ko ibyemezo byafatiwe Akarere ka Musanze bijyanye n'uburyo ubwandu bwagiye bwiyongera muri ako Karere umunsi ku wundi, agaruka ku bushakashatsi bwa MINISANTE bwagaragaje ko mu bantu bapimwe muri uwo mujyi 13% basanganywe ubwandu bwa COVID-19.

Mu gushyira mu bikorwa ingamba zashyiriweho aka karere, Ubuyobozi bwashyizeho imodoka ebyiri za Coaster zigenda mu mihanda zifata abakomeje kunyuranya n'amabwiriza yo kwirinda COVID-19 ku bufatanye na Polisi, aho mu isaha imwe izo modoka zishyizweho hahise hafatwa abarenga ijana batambaye udupfukamunwa bajyanwa muri sitade bafatirwa ibihano.

Byari bikomeye….



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Musanze-Abo-saa-moya-yasanze-batarataha-kandi-basinze-bajyanywe-muri-sitade-bateza-imvururu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)