APR FC ntibashije gukabya inzozi z'amatsinda nyuma yo gutsindwa na Gor Mahia #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Nyayo Stadium guhera I Saa Cyenda z'amanywa, aho APR Fc yari yatsinze umukino ubanza ibitego 2-1 yasabwaga kunganya gusa igahita ikomeza.

APR FC ntibyaje kuyihira nyuma yo gutsindwa ibitego 3-1, aho Gor Mahia ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 18 ku gitego cyatsinzwe na Samuel Onyango, ni nyuma y'aho Tuyisenge Jacques yari yahushije penaliti.

Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1
Gor Mahia isezereye APR FC iyitsinze ibitego 3-1

APR FC yaje kwishyura iki gitego cyatsinzwe na Nsanzimfura Keddy wari winjiye mu kibuga asimbura, maze umusifuzi wa kane yerekana ko hongerwaho
Abakinnyi babanje mu kibuga

Gor Mahia: Mathews, Charles Momanyi, Philemon Otieno , Michael Apudo, Andrew Juma, Ernest Wendo, Keneth Muguna, Bernard Ondiek, Tito Okello, Benson Omalla, Samuel Onyango

APR FC: Rwabugiri Umar, Omborenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Niyonzima Olivier Seif, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, na Tuyisenge Jacques




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/apr-fc-ntibashije-gukabya-inzozi-z-amatsinda-nyuma-yo-gutsindwa-na-gor-mahia
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)