Amafoto ya Joe Biden yambaye urukweto rumwe yavugishije benshi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru nibwo Biden yavunitse ubwo yari ari gukina n'imbwa ye, abaganga bahise bavuga ko yagize ikibazo mu kabombambare ndetse ko azamara iminsi yambara urukweto rumufasha kugorora aho yavunitse.

Ku wa Kabiri [ejo hashize] tariki 1 Ukuboza 2020, nibwo Biden yagaragaye bwa mbere mu ruhame yambaye urukweto rufasha abafite ikibazo cy'imvune ubwo yari avuye mu gikorwa cyaberaga muri The Queen Theater i Wilmington mu Mujyi wa Delaware aho atuye.

Ku mubona yambaye urukweto rumwe byavugishije benshi ndetse bamwe batangira kumugereranya n'inshuti ye Obama nawe wakunze kurangwa n'udushya yaba ubwo yari Perezida ndetse n'uyu munsi.

Dr Kevin O'Connor uvura Joe Biden yavuze ko ibizamini byakozwe bitigeze byerekana imvune neza ariko byerekanye ko hakenewe irindi suzuma ryimbitse kugira ngo harebwe ikibazo uyu musaza afite.

Yakomeje agira ati 'Nyuma yo kuhafotora hose, byerekanye ko yavunitse hagati mu kabombabare, bikaba bizamusaba kumara ibyumweru byinshi yambaye inkweto imufasha kugira ngo habashe gusubirana.'



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Amafoto-ya-Joe-Biden-yambaye-urukweto-rumwe-yavugishije-benshi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)