APR FC irahaguruka mu Rwanda uyu munsi ku wa Gatatu n'abakinnyi 22 yerekeza muri Kenya gukina umukino wo kwishyura w'ijinjora ry'ibanze rya CAF Champions League na Gor Mahia.
APR FC irahaguruka mu Rwanda uyu munsi saa 19h15' n'impamba y'igitego kimwe aho isabwa kunganya gusa igahita ikomeza mu kindi cyiciro.
Umukino ubanza wabereye mu Rwanda ku wa 28 Ugushyingo 2020 warangiye ku ntsinzi ya APR FC y'ibitego 2-1.
APR FC ikaba isabwa kunganya gusa umukino uzaba ku wa 5 Ukuboza kuri Nyayo Stadium muri Kenya.
Umutoza Adil Erradi akaba yahisemo guhagurukana abakinnyi 22 Yerekeza muri Kenya guhangana na Gor Mahia izaba ikinira mu rugo.
Dore abakinnyi APR FC yahagurukanye
Abanyezamu: Rwabugiri Umar, Ahishakiye Hertier
Ba myugariro:Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Omborenga Fitina, Rwabuhihi Aime Placide, Niyomugabo Claude, Ndayishimiye Dieudonne na Buregeya Prince.
Abakina hagati: Niyonzima Olivier Seif, Mushimiyimana Mohammed, Ruboneka Jean Bosco, Itangishaka Blaise, Bukuru Christophe na Nsanzimfura Keddy,
Ba rutahizamu: Danny Usengimana, Byiringiro Lague, Tuyisenge Jacques, Manishimwe Djabel, Mugunga Yves na Bizimana Yannick