Agahinda k'umugore w'umwe mu banyamakuru 3 bamaze imyaka 2 bafungiye i Kigali - Video #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyamakuru uko ari batatu Mutuyimana Jean Damascène, Nshimiyimana Jean Baptiste na Niyonsenga Schadrack batawe muri yombi mu Ukwakira 2018 bashinjwa icyaha cyo 'Gutangaza amagambo cyangwa amashusho binyuranye n'uko byafashwe'. Gusa inyito y'icyaha bakurikiranyweho yaje guhinduka n'ubwo ubunganira avuga ko ubu inyito y'icyaha bakurikiranyweho itaramenyekana, ngo kuko igihe cyose yakongera guhinduka..

Mu bihe bitandukanye, bagiye baburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo, ariko kugeza ubu ntabwo baraburanishwa mu mizi, ubu bakaba bagifunzwe by'agateganyo kuko urukiko rutarabahamya ibyaha.

Tuyizere Innocente, umugore wa Niyonsenga Schadrack, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko yagiye yiruka ahantu hatandukanye asaba ko bahabwa itariki yo kuburanishwa ariko nanubu akaba yarahebye, agasaba inzego z'ubutabera ko bagezwa imbere y'ubucamanza kuko imyaka irenga ibiri yumva ikabije kuba myinshi.

REBA VIDEO Y'IKIGANIRO TWAGIRANYE NA INNOCENTE HANO :

Ku ruhande rwa Rwanda Media Commission, Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura mu Rwanda, umuyobozi w'uru rwego, Barore Cleophas, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nta bubasha bafite ku nkiko kuburyo batazihatira kwihutisha iburanisha, ngo ibyo bigira inzego z'ubutabera zibikurikirana.

Umwe mu banyamategeko bunganira abaregwa, Me Marie Louise Mukashema, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyuma yo kuburana ifungwa n'ifungurwa, bahawe itariki yo kuburana ariko yahera inyito y'icyaha igahinduka. Urubanza ngo rwoherejwe mu rukiko rw'ibanze maze urwo rukiko ruvuga ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, ruhita rwoherezwa mu rukiko rukuru.

Avuga ko n'ubwo batinze kuburanishwa mu mizi kubera impamvu nyinshi zagiye zibitera, ubu batanze ikirego cyihutirwa gisaba ko baba bafunguwe bakazaburana badafunzwe, kandi ngo bafite icyizere kuko ari byo amategeko ateganya. Iburanishwa kuri ubwo busabe ngo rizaba tariki 3 Ukuboza 2020.

REBA VIDEO ISOBANURA NEZA IYI NKURU HANO :

Mu rubanza ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo rwaburanishijwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko bifashishaga inkuru zatangajwe n'ibindi bitangazamakuru byo mu Rwanda bakazihindurira imitwe, izindi bakazihimbira bagamije ko zirebwa cyane kuri YouTube.

Icyo gihe Ubushinjacyaha bwatanze ingero z'imitwe imwe yazo zirimo iyagiraga iti 'Abashyigikiye FPR ntibazi ibyo barimo ; Iby'impunzi za Kiziba bikomeje kuba agatereranzamba ; Mu Rwanda hagiye kumeneka amaraso menshi hasigaye gato ; Umurenge wa Nyabimata wigaruriwe n'inyeshyamba, Leta y'u Rwanda ifite ubwoba bwinshi cyane RNC ya Kayumba irakataje' n'izindi.

Icyo gihe abaregwa bireguye ko bashinze Iwacu Tv bagamije gukorera amafaranga nubwo batigeze bayandikisha mu mategeko.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Agahinda-k-umugore-w-umwe-mu-banyamakuru-3-bamaze-imyaka-2-bafungiye-i-Kigali-Video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)