Zari yavuze ku byo kuba mu byamusubije Tanzania harimo gusubirana na Diamond Platnumz #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Zari Hassan, umuherwekazi ukomoka muri Uganda wabyaranye n'umuhanzi w'icyamamare muri Tanzania, Diamond Platnumz yahakanye ko mu byamusubije muri Tanzania harimo kuba yasubirana n'uyu muhanzi ahubwo yari amushyiriye abana be.

Muri 2014 ni bwo Zari yabanye na Diamond Platnumz nk'umugore n'umugabo ndetse babyarana abana babiri, Umuhungu(Nylan) n'umukobwa(Tiffah).

Ku munsi w'abakundanye muri 2018(tariki ya 14 Gashyantare), Zari yareruye ashimangira ko yamaze gutandukana n'uyu muhanzi, icyo gihe yamushinjaga kumuca inyuma aho yavugaga ko yaryamanaga na Hamisa Mobetto.

Ku wa Kane w'iki cyumweru, Zari akaba yarageze muri Tanzania azanye n'abana be ndetse na Diamond ajya kubakira.

Nyuma kugera muri iki gihugu, inkuru zabaye nyinshi zivuga ko uyu mugore ashobora gusubirana na Diamond ariko we akaba yabiteye utwatsi aho avuga ko yari azaniye abana se kuko yari abakumbuye.

Ati'hari ibintu byinshi biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko njye nazanye abana kuko se yari abakumbuye yashakaga kubanona kandi akaba atabashaga kuza kuko nkeka ko afite ibintu byinshi byo gukora. Yashakaga kubona abana. Hari hashize imyaka 2.'

Yakomeje agira ati'turi ababyeyi n'ubwo yabonye undi, nshobora kuzakomeza kuza kuko ni mu rugo rw'abana banjye ntitaye kubyabaye hagati yanjye na se. Abantu benshi barimo kuvuga ko twasubiranye ariko sibyo kuko njye ndi hano kubera abana banjye gusa.'

Ubwo yabanaga na Zari, Diamond yabyaranye na Hamisa Mobetto ndetse akaba ari na kimwe mu bintu byatumye batandukana, nyuma yo gutandukana yakundanye na Tanasha Donna wo muri Kenya ndetse babyarana n'umwana w'umuhungu gusa baje gutandukana mu ntangiriro z'uyu mwaka.

Diamond yari yagiye kwakira abana be na Zari ku kibuga cy'indege
Zari ahamya ko nta gahunda yo gusubirana na Diamond afite



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-yavuze-ku-byo-kuba-mu-byamusubije-tanzania-harimo-gusubirana-na-diamond-platnumz

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)